RFL
Kigali

Rutahizamu Rayon Sports yari icungiyeho ntazagaragara ku mukino wo kwikuraho igisuzuguriro

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/12/2021 8:39
0


Rutahizamu w’umunya-Cameroun uhetse Rayon Sports muri iyi minsi, Essombe Willy Leandre Onana ntazagaragara ku mukino iyi kipe izakina na AS Kigali mu mpera z’iki cyumweru kubera ikibazo cy’amakarita.



Ku wa gatandatu tariki ya 18 Ukuboza 2021, Rayon Sports izakina na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa Cyenda muri shampiyona y’u Rwanda, aho iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda izaba ishaka kwikuraho igisuzuguriro no kugarurira icyizere abakunzi bayo bamaranye iminsi umujinya w’umuranduranzuzi kubera umusaruro mubi uri muri Rayon Sports.

Essombe Willy Onana umaze gutsindira Rayon Sports ibitego 4 muri 11 imaze kwinjiza mu mikino umunani imaze gukina muri shampiyona, ntabwo azagaragara kuri uyu mukino kubera ikibazo cy’amakarita.

Ikarita y’umuhondo uyu mukinnyi yaboneye i Nyamirambo ku mukino Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC 1-1, niyo yujuje umubare w’amakarita atamwemerera gukina umunsi wa Cyenda wa shampiyona.

Rayon Sports yari ikeneye cyane Onana muri uyu mukino kubera ko ikeneye kuwutsinda kugira ngo igarurire icyizere abafana ndetse nayo igaruke muri kuruse yo guhatanira igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Nyuma yo gutakaza imikino ibiri y’amakipe y’abakeba bahanganiye igikombe, harimo uwo Rayon yatsinzwe na APR FC ndetse na Kiyovu Sports, abafana ndetse n’abasesenguzi muri ruhago nyarwanda barashaka kureba niba komko Rayon Sports nta kipe byitwa ko bahataniye igikombe izakuraho amanota atatu.

Ntabwo ari Onana wenyine wa Rayon Sports utazakina umukino w’umunsi wa cyenda kuko na Niyonkuru Sadjat nawe atazakina kubera ikibazo cy’amakarita.

Muri rusange abakinnyi 10 nibo batemerewe gukina umukino w’umunsi wa cyenda muri shampiyona y’u Rwanda, muri abo bakinnyi harimo 2 ba Rayon Sports, 3 ba Etincelles, 1 APR FC, 1 Bugesera FC, 1 Police FC, 1 Gasogi United, 1 Rutsiro FC.

Abakinnyi 10 batazakina umukino w’umunsi wa 9: Rwabuhihi Aime Placide(APR FC), Sadick Sulley (Bugesera), Akayezu Jean Bosco(Etincelles), Bizimungu Omar (Etincelles), Fabrice Reymond (Etincelles), Kaneza Augustin (Gasogi United), Niyonkuru Sadjat (Rayon Sports), Essomba Willy Onana (Rayon Sports), Nsabimana Eric Zidane (Police FC) na Ndarusanze Jean Claude (Rutsiro).

Rayon Sports ifite amanota 12 mu mikino umunani imaze gukinwa muri shampiyona y’u Rwanda 2021-22, umusaruro mubi ku ikipe iri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cy’uyu mwaka.

Willy Onana ntazakina umukino wa AS Kigali ku wa gatandatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND