RFL
Kigali

Umugore yaguranye umwana we amafaranga kubera kugarizwa n’ibibazo by’ubukene

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:13/12/2021 17:47
0


Muri iki gihe ibihugu bimwe na bimwe byugarijwe cyane n’ibihe bigoye by’icyorezo cya Coronavirus ndetse n’ingaruka zitandukanye, ziterwa n'iki cyorezo zirimo n’inzara ikomeye cyane ari nayo yatangiye no gutera bamwe kugurisha abana babo kubera kubura amaramuko.



Kubera kubura ibiryo byo kugaburira abana be barindwi bitewe n’inzara ikomeye cyane ikomeje kugaragara mu gihugu cya Afuganisitani, umubyeyi yahisemo kugurisha umwe mu bana be yibyariye kugira ngo abashe kuba yabona ibyo kurya agaburira undi mwana mu mpanga nto ebyiri yari afite.

Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye nka Dailymail, Sahara reporters bikomeje kugenda bibyandika, ibi byabereye mu ntara yitwa Jawzjan mu gihugu cya Afuganisitani, aho umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko yafataga umwanzuro wo kugurisha umwe mu bana be b’impanga mu wundi muryango usanzwe wifashije ariko barabuze urubyaro, ibi uyu mubyeyi akaba yarabikoze mu rwego rwo kugira ngo abashe kubona amafaranga yo gutunga umuryango we ndetse no kubona uko yita ku mwana umwe yasigaranye kuko bari impanga byifura mu mezi atandatu.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mubyeyi yafashe umwanzuro wo kugurisha uyu mwana we amadorali 104 nyuma y’uko ikibazo cy’ibura ry’ibiryo gikomeje kuba ingutu cyane muri kiriya gihugu cy’Abarabu, bitewe ahanini n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiriye iyi si yacu ndetse n’ikibazo cy’umutekano mucye muri iki gihugu ndetse no kuba ubutegetsi  bwarafashwe n’Abatalibani.

Uyu mugore yatangaje ko bigitangira yabanje gutegura uburyo azarera abana be b’impanga, gusa byaje kuba bibi cyane ubwo yaburaga ibiryo byo kubagaburira ari nabyo byatumye ahitamo gufata umwanzuro wo kugurisha umwe mu bana be yibyariye, aho yavuze ko ubusanzwe abana bagaburirwa umutsima ndetse n’amata y’ifu.
 

Yakomeje avuga ko afite umugabo w’imyaka 45 usanzwe akora akazi kamwinjiriza idorari 1 ku munsi kandi mu by’ukuri aya mafranga ngo ntabwo ashobora gutunga umuryango wabo byibura iminsi ibiri.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Afuganisitani bafite ibyago byo kwicwa n’inzara muri iki gihe.

Ikibazo cyarushijeho kuba kibi muri iki gihugu, bitewe n’uko imiryango myinshi y’abatabazi yahunze igihugu igihe guverinoma yakurwagaho n'inyeshyamba.


   Se w'uyu mwana wagurishijwe afashe undi mwana mu ntoki 

 

 Umwana bagurishije bivugwako  yari amaze iminsi akize indwara y'imirire mibi (Malnutrion) 

 

 

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND