Mu gihe tugezemo ikoranabuhanga ryabaye kimwe mu bigize imibereho yacu aho usanga abantu benshi baryifashisha mu bintu bitandukanye by'umwihariko mu guhaha hakoreshejwe murandasi, ibi ni byo byatumye Kanis Retail Rwanda Ltd yiha intego yo kunoza ubucuruzi bwo kuri murandasi aho igeze ibicuruzwa ku babikeneye mu gihe gito cyane.
Kubera iterambere ry'ikoranabuhanga abantu benshi bamaze kuriyoboka aho usanga baryifashisha mu bintu binyuranye bakenera bya buri munsi birimo no guhaha. Mu gihe abantu batakibona umwanya uhagije wo kujya mu masoko guhaha ibyo bakeneye aho basigaye bakoresha murandasi bagahaha ibyo bashaka, niyo mpamvu Kanis Retail Rwanda Ltd ikora ubucuruzi kuri murandasi yorohereje abanyarwanda mu kugezwaho ibicuruzwa mu gihe gito.
Kanis Retail Rwanda Ltd, kompanyi nshya ikorera ubucuruzi kuri murandasi icuruza ibintu byinshi binyuranye birimo ibikoresho bya Electronic, imyenda y'abana, imyenda y'abantu bakuze yaba abagabo n'abagore, ibikoresho byo mu nzu, ibikoresho byo mu biro, ibikoresho bya siporo n'ibindi byinshi binyuranye. Kanis Retail Rwanda Ltd ikaba ifite intego yo kugeza ibicuruzwa byabo mu gihe gito ku bantu babiguze binyuze kuri murandasi.
Mu gihe usanga akenshi kubona ibyo waguze kuri murandasi bifata igihe cyangwa bitinda kukugeraho, ibi ni byo Kanis Retail Rwanda Ltd yakemuye kuko igeza ibintu ku babiguze ikabibagezaho mu mwanya muto kandi bikabagereraho igihe nk'uko Patel Kalpesh wayishinze yabitangaje ko intego yabo ari ukwihutisha guha ibicuruzwa ababagana kuri murandasi.
Patel Kalpesh yagize ati: ''Nakoze Kanis Retail Rwanda Ltd ngira ngo tubere igisubizo ku bantu batabasha kugezwaho ibintu mu ngo zabo nk'uko bikwiye, nayikoze ngira ngo bazabashe kubona ibicuruzwa byiza biramba kandi bibagereho mu gihe gito''.
Kugeza ubu Kanis Retail Rwanda Ltd ifite ibicuruzwa bigera kuri 5400 ku rubuga rwabo ari rwo www.kanis.rw aho umuntu wese arusura akabasha guhaha ndetse ku bijyanye no kwishyura Kanis yorohereje abantu kuko bashobora kwishyura bakoresheje MTN Mobile Money. Ku bifuza ibicuruzwa by'ibiribwa nabo bashobora kubigura kuri www.kanisfood.com.
Uretse kuba inacuruza kandi Kanis Retail Rwanda Ltd yorohereje n'abacuruzi bifuza kuba bacuruzaho ibintu byabo aho bashobora gusaba ubufatanye babinyujije kuri www.kanis,rw maze bakabasha kuba nabo bacuruza bakanageza ibintu ku bakiriya babo mu gihe gito. Kugeza ubu Kanis Reatail Rwanda Ltd ibasha kuba yageza ibicuruzwa ahantu hose mu mujyi wa Kigali.
Bimwe mu byo wagurira kuri Kanis.rw
Mika Standing Cooker iragura 632,500 Frw yonyine
Blueflame cooker iragura 190,000 Frw
Ku mafaranga ibihumbi 242 Frw wabasha kugura iyi Mika Water Dispenser ikonjesha ikanashyuhisha amazi
Ibikoresho by'ikoranabuhanga bigezweho wabisanga kuri Kanis.rw
Ipaki y'udupfukamunwa tugera kuri 50 iragura 6,500 Frw
Imishani ifura iragura ibihumbi 440 Frw yonyine
Refrigerator nziza iragura 374,000 Frw
Ku mafaranga yawe ibihumbi 130 Frw wagura iyi ndangururamajwi (Speaker)
Ibihumbi 19 Frw yonyine babasha guhaha ibi bisorori
Parufe nziza y'abagabo yitwa 'Hemani Reine Du Jardin' iragura 58,000 Frw
Parufe nziza y'abagore yitwa 'Carlo Bossi 555' iragura 40,000 Frw
Apple Imac nshya barayiguhera 2,821,500 Frw
Ku mafaranga yawe 145,000 Frw yonyine wabona Printer muri kanis.rw
Amata y'Ikivuguto cya Nyanza ni 3,700 Frw kuri Litiro eshanu
Icupa rimwe rya Hennessy Vs Cognac ni 99,000 Frw
TANGA IGITECYEREZO