Kigali

NBA: Golden State Warriors yatsinzwe, Bucks na Magic batanga ibyishimo -VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:19/11/2024 17:50
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za America hakomezaga imikino ya shampiyona ya Basketball (NBA) aho ikipe ya Golden State Warriors yitwaye nabi igatsindwa.



Los Angeles Clippers bakoze amateka yo gutsinda Golden State Warriors ku manota 102-99, mu mukino wa NBA wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. 

Norman Powell wari ku rwego rwo hejuru, yatsinze amanota 23 harimo na "Three-pointers" eshanu, agira uruhare rukomeye mu guhesha ikipe ye intsinzi ikomeye.

Clippers yatangiye umukino neza iyobora n’amanota 15 mu gace ka kabiri. Warriors iyobowe na Stephen Curry watsinze amanota 26, bashoboye kugabanya ikinyuranyo. 

Mu gace ka kane, umukino wahinduye isura Warriors bashaka kuyobora ariko Clippers batsinda umukino ubwo Gary Payton II yageragezaga "Three-pointer" ku munota wa nyuma, ntibikunde.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Los Angles Clippers, Tyronn Lue, yagize ati: "Nababwiye ko Warriors ari ikipe ikomeye iri ku mwanya wa mbere mu Burengerazuba ariko kandi nababwiye ko turi mu rugo kandi turi imbere. Nishimiye uburyo abakinnyi banjye bagumanye umutuzo bagasoza umukino neza.”

Mu yindi mikino yakinwe, Damian Lillard umaze igihe adakina kubera imvune yo mu mutwe (concussion), yagarutse mu buryo bukomeye, atsinda amanota y’intsinzi mu masegonda ya nyuma ahesha Milwaukee Bucks intsinzi ya 101-100 ku ikipe ya Houston Rockets.

Houston yari imaze gutsinda imikino itanu yikurikiranya, yatangiye neza iyobora n’amanota 13 mu gace ka mbere. Ariko Bucks iyobowe na Brook Lopez watsinze amanota 27, yagarutse neza ifata umwanya wa mbere mu gace ka kabiri. 

Rockets yabanje kongera kuyobora mu gace ka kane, ariko "layup" ya Lillard ku munota wa nyuma yahinduye byose. Lillard watsinze amanota 18 na "assists" 10, yavuze ko igihe yamaze hanze cyari kigoye. 

Ati: "Byarambabaje kuba kure y’ikipe. Gusa kwigarurira icyizere no gutsinda umukino w’uyu munsi biranejeje cyane.”

Ikipe ya Orlando Magic yatsinze Phoenix Suns ku manota 109-99, iyobowe na Franz Wagner watsinze amanota 32. Anthony Black yongeyeho amanota 20 avuye ku ntebe y’abasimbura, mu gihe Suns yatsinzwe umukino wa kane yikurikiranya kubera kubura abakinnyi bakomeye nka Kevin Durant, Bradley Beal na Jusuf Nurkic.

Phoenix yari yaratangiye shampiyona neza n’intsinzi umunani mu mikino icyenda, ariko ubu irimo guhangana n’ibibazo by’imvune. Umutoza wa Suns, Mike Budenholzer, yashimangiye ko bagomba gukomeza gushyira hamwe. 

Ikipea ya Miami Heat yatsinze Philadelphia 76ers ku manota 106-89, iyobowe na Jimmy Butler watsinze amanota 30, "rebounds" 10 na "assists" 5. Tyler Herro yatsinze 18.

Philadelphia yatsinzwe umukino wa 11 muri shampiyona, nubwo yari yayoboye umukino n’amanota 19 mu gace ka kabiri. Uru rugendo rucumbagira rwatumye iyi kipe iguma ku mwanya wa nyuma mu Burasirazuba, Joel Embiid yongera kugorwa atsinda amanota 11 gusa.

"> 

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND