Kigali

U Rwanda ruzatangira umwaka utaha rwesurana na Senegal ya Sadio Mane

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/12/2021 16:04
0


Ikipe y’igihugu Amavubi izatangira umwaka wa 2022 ikina na Senegal mu mukino wa gicuti uzabera kuri Stade ya Kigali muri Mutarama, ukazafasha icyo gihugu kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika (CAN 2022) yifuza kwegukana ku nshuro ya mbere.



Kuri uyu wa gatatu tariki ya 08 Ukuboza 2021, nibwo hamenyekanye ko Senegal yari iherutse gutangaza ko izakorera umwiherero i Kigali yitegura CAN 2022, izanakina umukino wa gicuti n’Amavubi mbere yo kwerekeza muri Cameroun hazabera iri rushanwa.

Rutahizamu wa Liverpool, umunyezamu wa Chelsea Edouard Mendy n’abandi bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Senegal bagiye kuza mu Rwanda kuhitegurira igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon umwaka utaha, kuva tariki ya 09 Mutarama kugeza ku ya 06 Gashyantare 2022, ndetse bakazanakina n’u Rwanda mu mukino wa gicuti.

Senegal yahisemo kuza kwitegurira igikombe cya Afurika mu Rwanda kubera ko ikirere cya Kigali kimeze neza nk’icyo mu mujyi wa Bafoussam izakinira.

Ikinyamakuru Senego cyanditse ko Aliou Cissé n’itsinda ry’abatoza bafatanya akazi muri iyi kipe y’igihugu babonye ko Bafoussam, umujyi Senegal izakiniramo imikino yo mu matsinda uri mu misozi, bahitamo kuzajyana abakinnyi mu gace gafite ikirere nk’icyo muri ako gace, birangira bahisemo u Rwanda.

Kuva Senegal yabona itike yo kwitabira iyi mikino itaha yo ku mugabane wa Afurika, ababishinzwe batangiye kwitegura iri rushanwa banyotewe kwegukana.

Uretse kuba ikirere cy’u Rwanda kimeze neza nk’icya Bafoussam bazakinira, Aliou Cissé hamwe n’abamwungirije barashaka gukorera imyitozo mu mutuzo mwinshi mbere y’uko binjira mu irushanwa.

Amakuru avuga ko na mbere yo gutsinda Congo 2-0, abakinnyi ba Senegal bari bamenyeshejwe n’abatoza ko bazakorera imyitozo mu Rwanda.

Senegal iri mu itsinda rya 2 muri iyi mikino, aho iri kumwe n’ibihugu nka Malawi, Guinea na Zimbabwe.

N’ubwo ari ikipe y’ikigugu ifite amateka akomeye ndetse yanagize abakinnyi bakomeye kuri uyu mugabane, Senegal ntiratwara na rimwe igikombe cya Afurika, igikomeye yakoze ni ukugera ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri, mu 2009 na 2019.

Kuri iyi nshuro nta kosa na rimwe iki gihugu gishaka gukora, kuko intego ari ukwegukana iki gikombe ku nshuro ya mbere.

Senegal itegerejwe i Kigali vuba izakina n'Amavubi umukino wa gicuti.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND