Kigali

Birangiye bibaye impamo! Ric Hassani yashimishije bacye bitabiriye igitaramo cya Symphony Band-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:4/12/2021 23:35
0


Igitaramo cya Symphony Band cyatumiwemo Ric Hassani kirangiye abantu bake bagerageje kukitabira banyuzwe. Ni igitaramo cyavugishije abatari bacye mu minsi yakibanjirije aho byavugaga ko kitazitabirwa ku kigero cyo hejuru, ibintu koko byaje kuba impamo.



Iki gitaramo cya Symphony Band cyiswe Fantacy Music Concert cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Ukuboko 2021 kibera muri Kigali Convention Centre. Kitabiriwe ku rugero rwo hasi kuko cyabaye ku munsi umwe n'icya Koffi Olomide umuhanzi w’umukongomani ufite izina rikomeye muri Afurika no mu bice bitandukanye by’isi. Igitaramo cyatumiwemo Koffi cyo cyabereye muri Kigali Arena.


Ric Hassan yakoreshe ibishoboka byose yitanga ku rubyiniro aho yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zakunzwe nka ‘The African Gentleman’ Only You, Number One, Thunder Fire You, Everything n’izindi. 

Kubera ko Ric Hassani akora muzika ku giti cye ariko akavangamo no kuririmba indirimbo z’abandi bahanzi, byatumye avangamo n’iz'abahanzi bakomeye ku isi nka Edd Sheeran birushaho kuryoha.


Urubyiruko ruke rwabashije kuza muri Kigali Convention Centre rwagaragaje ko rwishimiye bikomeye Ric Hassan waririmbye hafi isaha yose.


Ric Hassan yatanze imbaraga ze mu gishimisha abafana 



Ishimwe Clement na Platini P bari bitabiriye igitaramo cya Symphony Band


Dj Ira yihera ijisho igitaramo







Abantu baje kwiyegeranya bigaragara ko atari bacye cyane


N'ubwo ubwitabire bwari hasi, igitaramo cyo cyari uburyohe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND