Se wa Lionel Messi, Jorge Messi, yasubije abibasiye umuhungu we nyuma yo kwegukana Ballon d’Or y’uyu mwaka itaravuzweho rumwe, abantu batandukanye barimo na rutahizamu wa Manchester United, Cristiano Ronaldo bakemeza ko igihembo cy’uyu mwaka yacyibiwe kuko cyari gikwiye guhabwa Lewandowski.
Jorge
Messi ntiyashimishijwe n’ibitekerezo byatanzwe na Cristiano washyigikiye ku
mugaragaro ko Messi yibiwe igihembo cy’uyu mwaka, ndetse ikaba ari inshuro ya
kabiri bivugwa ko byari bibaye.
Uyu
wahoze ari kapiteni wa Barcelona akaba akinira PSG magingo aya, mu ijoro ryo ku
wa mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021, yahawe igihembo cya karindwi cya Ballon
d’Or itaravuzweho rumwe.
Messi
yashinjwe kwibirwa igihembo cy’uyu mwaka cyari gikwiye guhabwa rutahizamu wa
Bayern Munich, Robert Lewandowski wabaye uwa kabiri.
Cristiano
Ronaldo yatanze igitekerezo gishimangira ubutumwa bw’umwe mu bafana be wavuze
ko igihembo cya Ballon d’Or Messi yahawe cyajemo ubujura ndetse bitabaye ubwa
mbere ahubwo bibaye ku nshuro ya kabiri mu myaka ibiri ikurikiranye.
Uyu
mufana yagize ati "Uwarebye yararebye. Umuntu wese ufite ubwenge no gusesengura
bihagije azi abakwiye igihembo ba nyabo. Guhabwa igihembo udakwiriye bitwicira ibyishimo.
Nta cyubahiro kirimo".
Igitekerezo
Ronaldo yatanze kuri ubu butumwa cyavugishije abatari bacye, aho yashyizeho
utumenyetso twerekana ko ibyavuzwe aribyo ndetse yandikaho ngo "facts’
bisobanura ngo ‘Ni ukuri’.
Mu
gusubiza abantu bose bashidikanyije kuri iki gihembo cya Messi, Se witwa Jorge yagize
ati "Bla bla bla... mukomeze, bisobanuye ko ibivugwa ari amagambo
gusa naho ibikorwa bikomeza gukorwa".
Messi
yakoze amateka yo kwegukana igihembo cya Karindwi mu mateka ya ruhago ku Isi,
akaba ari umukinnyi wa mbere ushyizeho agahigo bizagorana kugakuraho.
Jeorge Messi yasubije abibasiye umuhungu we bamushinja kwibirwa Ballon d'Or
TANGA IGITECYEREZO