RFL
Kigali

Se wa Messi yasubije Cristiano washinje umuhungu we ubujura kuri Ballon d’Or 2021

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/12/2021 18:31
0


Se wa Lionel Messi, Jorge Messi, yasubije abibasiye umuhungu we nyuma yo kwegukana Ballon d’Or y’uyu mwaka itaravuzweho rumwe, abantu batandukanye barimo na rutahizamu wa Manchester United, Cristiano Ronaldo bakemeza ko igihembo cy’uyu mwaka yacyibiwe kuko cyari gikwiye guhabwa Lewandowski.



Jorge Messi ntiyashimishijwe n’ibitekerezo byatanzwe na Cristiano washyigikiye ku mugaragaro ko Messi yibiwe igihembo cy’uyu mwaka, ndetse ikaba ari inshuro ya kabiri bivugwa ko byari bibaye.

Uyu wahoze ari kapiteni wa Barcelona akaba akinira PSG magingo aya, mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021, yahawe igihembo cya karindwi cya Ballon d’Or itaravuzweho rumwe.

Messi yashinjwe kwibirwa igihembo cy’uyu mwaka cyari gikwiye guhabwa rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski wabaye uwa kabiri.

Cristiano Ronaldo yatanze igitekerezo gishimangira ubutumwa bw’umwe mu bafana be wavuze ko igihembo cya Ballon d’Or Messi yahawe cyajemo ubujura ndetse bitabaye ubwa mbere ahubwo bibaye ku nshuro ya kabiri mu myaka ibiri ikurikiranye.

Uyu mufana yagize ati "Uwarebye yararebye. Umuntu wese ufite ubwenge no gusesengura bihagije azi abakwiye igihembo ba nyabo. Guhabwa igihembo udakwiriye bitwicira ibyishimo. Nta cyubahiro kirimo".

Igitekerezo Ronaldo yatanze kuri ubu butumwa cyavugishije abatari bacye, aho yashyizeho utumenyetso twerekana ko ibyavuzwe aribyo ndetse yandikaho ngo "facts’ bisobanura ngo ‘Ni ukuri’.

Mu gusubiza abantu bose bashidikanyije kuri iki gihembo cya Messi, Se witwa Jorge yagize ati "Bla bla bla... mukomeze, bisobanuye ko ibivugwa ari amagambo gusa naho ibikorwa bikomeza gukorwa".

Messi yakoze amateka yo kwegukana igihembo cya Karindwi mu mateka ya ruhago ku Isi, akaba ari umukinnyi wa mbere ushyizeho agahigo bizagorana kugakuraho.

Jeorge Messi yasubije abibasiye umuhungu we bamushinja kwibirwa Ballon d'Or






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND