RFL
Kigali

Mu ndege yihariye APR FC yerekeje muri Maroc gusohoza ubutumwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/12/2021 15:02
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Ukuboza 2021, Ikipe y’ingabo z’igihugu ‘APR FC’ yafashe rutemikirere mu ndege yihariye yerekeza muri Maroc mu rugamba rutoroshye rwo gushaka itike y’amatsinda muri CAF Confederations Cup, aho igomba guhangana na Berkane ifite iki gikombe.



Kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 zashyizweho na Maroc zatumye urugendo rw’iyi kipe rwigizwa inyuma, byabaye ngombwa ko ifata indege yihariye kuri uyu wa Gatanu ijya kwitegura umukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 05 Ukuboza muri Maroc.

Mu bakinnyi APR FC yajyanye muri Maroc harimo kapiteni wayo Jacques Tuyisenge umaze igihe afite imvune, ndetse na Byiringiro Lague wari ufite ubukwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04 Ukuboza 2021, gusa bukaba bwamaze kwimurwa.

Nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’ yinjiye mu kibazo cya APR FC yagombaga kujya muri Maroc yahagaritse ingendo zerekezayo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu giherereye mu majyaruguru ya Afurika ryatangaje ko imikino mpuzamahanga yose igomba kuba nta gisibya.

APR FC ifite intego zo gukora amateka igasezerera Berkane muri iki cyiciro, ikabona itike y’amatsinda ya Confederations Cup ku nshuro ya mbere mu mateka nubwo ari akazi gakomeye ariko gashoboka.

Ikipe izatsinda hagati ya Berkane na APR FC izerekeza mu matsinda ya Confederations Cup, mu gihe izatsindwa izahita isezererwa. Uyu mukino uzakuraho impaka uteganyijwe ku Cyumweru saa 20:00 ku isaha ya Kigali. 

APR FC yerekeje muri Maroc guhangana na RS Berkane

Nshuti Innocent mu bitezweho ibitego bya APR FC muri Maroc

APR FC yerekeje muri Maroc mu ndege yihariye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND