Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi mu muziki nka King James yamuritse urubuga yise “Zana Talent” azacururizaho Album ye y’indirimbo 17 yise “Ubushobozi.”
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2021, uyu muhanzi
yateguje iyi Album, agenda asohora indirimbo zimwe zimwe ziyigize.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ukuboza 2021, yayimurikiye
itangazamakuru mu kiganiro cyabereye kuri Onomo Hotel muri Kigali.
Uyu muhanzi yavuze ko Album ye yayise “Ubushobozi” mu
kumvukinisha imbaraga z’urukundo mu buzima bwa buri munsi; n’urukundo umubyeyi
agirira umwana we nk'uko bizumvikana muri iyi ndirimbo yise ‘Ubushobozi’.
King James avuga ko ubu umuntu ashobora kuzumva iyi
Album binyuze ku rubuga ‘Zana Talent’ yashinze. Ni urubuga avuga ko rufite
umwihariko ‘kuko ruzabasha kugera benshi 'bitewe n’uko amafaranga uru rubuga
rusaba atari menshi.’
Ati “Ku buryo ijanisha ryayo ryo kuyiguriraho
indirimbo no kuyumviraho riri hasi cyane ugereranyije n’izindi mbuga.” Avuga ko
umuntu wamaze kugura indirimbo yemerewe kugaruka akayumviraho n’ubwo internet
yaba itariho.
King James avuga ko kuri uru rubuga azakoranaho
n’abandi bahanzi, ndetse ko kugeza ubu hari abo bamaze kuvugana bashaka ko bagurishirizaho
ibihangamo byabo barimo Juno Kizigenza, Butera Knowless, Kenny, Social Mula n’abandi.
Uyu muhanzi avuga ko yagize igitekerezo cyo gukora
urubuga mu rwego rwo kugira ngo abyaze
umusaruro umuziki we, ariko kandi anafashe abahanzi bagenzi be kungukirwa n’umuziki
bakora.
Uyu muhanzi avuga ko azagurishirizaho umuziki we, ariko
kandi runagamije gushyigikira impano nshya mu muziki zikabona aho kumenera.”
Kugeza ubu iyi Album iragura ibihumbi 5000 Frw iriho
indirimbo zitandukanye zirimo ize bwite ndetse n’izo yakoranye n’abandi bahanzi
batandukanye.
Iyi Album iratangira kuboneka ku mugaragaro ku rubuga
rwa Zana Talent kuva ku wa 12 Ukuboza 2021. Ni mu gihe ariko iyi Album
yagombaga kujya hanze kuva mu Ukwakira 2021.
Icyo gihe yabwiye INYARWANDA, ko yasubitse gushyira
hanze iyi Album ku mpamvu yasobanuye ko hari ibyo bari bakiri kunoza. Kugura
iyi Album wifashisha uburyo bwa Mobile Money, Airtel Money n’ubundi buryo.
Album ye iriho indirimbo 'Ejo', 'Ubanguke',
Ndagukumbuye' yakoranye na Ariel Wayz, 'Ubushobozi' yitiriye Album,
'Ubudahwema' aherutse gusohora, 'Habe namba', 'Uhari udahari', 'Uyu mutima',
'Nyabugogo' na ‘Reka gukurura'.
Hari kandi ‘Kimbagira', 'Nyishyura nishyuke', 'Ikiniga',
'Nzakuguma iruhande', 'Pinene' yakoranye na Bull Dogg, 'Hinduka' ndetse na 'Inshuti Magara' yakoranye na Israel Mbonyi.
Iyi Album iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi batatu,
Ariel Wayz, Israel Mbonyi ndetse n’umuraperi Bull Dogg.
Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa INYARWANDA, King
James yavuze ko hari ibyo yashingiyeho mu guhitamo abahanzi yashyize kuri iyi
Album.
Avuga ko indirimbo ‘Ndagukumbuye’ yakoranye na Ariel
Wayz iri kuri iyi Album kubera ko n’ubundi yari yarasohotse mbere yayo, ariko
ko ari umuhanzikazi wo gushyigikira.
Yavuze ko yashyize Bull Dogg kuri iyi Album, kubera ko
ari umuraperi mwiza akundira imyandikire. Akavuga ko yifashishije Israel
Mbonyi, kuri iyi Album kubera ko ari inshuti ye kandi ko kuri buri Album ye
ashyiraho indirimbo ihimbaza Imana. Ati “Mu gukora iyi Album nasamubabye ko
twakorana rero, arabyemera.”
King James yanavuze ko uretse umuziki, uru rubuga
ruzacururizwaho filime, ibiganiro mbarankuru n’ibindi.
Ati “Nkunda kureba filime zo mu Rwanda, ariko uburyo
tuzireka n’ukuntu tuzishyigikira biratandukanye…. Nk’ubu Mwanafunzi ashobora
gushyira ‘documentary’ abantu bakaza bakayigura, kandi ndabizi ko hari abantu
bashobora kubikunda bakabigura.”
King James avuga ko kugeza ubu ari gutegura kuzakora
igitaramo cyo kumurika iyi Album, ariko ko atahita atangaza umunsi nyirizina.
Uyu muhanzi yanavuze ko uru rubuga umuntu ashobora ku rwifashisha mu gushyira umuhanzi binyuze mu kutera inkunga y’amafaranga. Akavuga ko ushobora kureba indirimbo kuri Youtube ariko ukifuza kumutera inkunga.
King James avuga ko hazajya habo ibiganiro hagati y’umuntu
ushaka gushyira igihangano cye kuri iyi ‘website’ bakavuga ku bijyanye n’amafaranga
ashaka ko igihangano gicururizwaho.
KAND AHANO UJYE KU RUBUGA ZANA TALENT RURIHO ALBUM YA KING JAMES
King James yamuritse urubuga yise “Zana Talent”
ruzacurizwaho umuziki we, uw’abahanzi bagenzi be, filime n’ibindi
King James yagaragaje indirimbo 17 ziri kuri Album ye
yise "Ubushobozi" iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi batatu
Ubushobora gutangira kugura Album 'Ubushobozi' ya King James
TANGA IGITECYEREZO