RFL
Kigali

King James yamuritse urubuga azacururizaho Album ye iriho indirimbo yakoranye na Ariel Wayz, Bull Dogg na Israel Mbonyi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/12/2021 12:30
2


Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi mu muziki nka King James yamuritse urubuga yise “Zana Talent” azacururizaho Album ye y’indirimbo 17 yise “Ubushobozi.”



Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2021, uyu muhanzi yateguje iyi Album, agenda asohora indirimbo zimwe zimwe ziyigize.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ukuboza 2021, yayimurikiye itangazamakuru mu kiganiro cyabereye kuri Onomo Hotel muri Kigali.

Uyu muhanzi yavuze ko Album ye yayise “Ubushobozi” mu kumvukinisha imbaraga z’urukundo mu buzima bwa buri munsi; n’urukundo umubyeyi agirira umwana we nk'uko bizumvikana muri iyi ndirimbo yise ‘Ubushobozi’.

King James avuga ko ubu umuntu ashobora kuzumva iyi Album binyuze ku rubuga ‘Zana Talent’ yashinze. Ni urubuga avuga ko rufite umwihariko ‘kuko ruzabasha kugera benshi 'bitewe n’uko amafaranga uru rubuga rusaba atari menshi.’

Ati “Ku buryo ijanisha ryayo ryo kuyiguriraho indirimbo no kuyumviraho riri hasi cyane ugereranyije n’izindi mbuga.” Avuga ko umuntu wamaze kugura indirimbo yemerewe kugaruka akayumviraho n’ubwo internet yaba itariho.

King James avuga ko kuri uru rubuga azakoranaho n’abandi bahanzi, ndetse ko kugeza ubu hari abo bamaze kuvugana bashaka ko bagurishirizaho ibihangamo byabo barimo Juno Kizigenza, Butera Knowless, Kenny, Social Mula n’abandi.

Uyu muhanzi avuga ko yagize igitekerezo cyo gukora urubuga mu rwego rwo kugira ngo abyaze umusaruro umuziki we, ariko kandi anafashe abahanzi bagenzi be kungukirwa n’umuziki bakora.

Uyu muhanzi avuga ko azagurishirizaho umuziki we, ariko kandi runagamije gushyigikira impano nshya mu muziki zikabona aho kumenera.”

Kugeza ubu iyi Album iragura ibihumbi 5000 Frw iriho indirimbo zitandukanye zirimo ize bwite ndetse n’izo yakoranye n’abandi bahanzi batandukanye.

Iyi Album iratangira kuboneka ku mugaragaro ku rubuga rwa Zana Talent kuva ku wa 12 Ukuboza 2021. Ni mu gihe ariko iyi Album yagombaga kujya hanze kuva mu Ukwakira 2021.

Icyo gihe yabwiye INYARWANDA, ko yasubitse gushyira hanze iyi Album ku mpamvu yasobanuye ko hari ibyo bari bakiri kunoza. Kugura iyi Album wifashisha uburyo bwa Mobile Money, Airtel Money n’ubundi buryo.

Album ye iriho indirimbo 'Ejo', 'Ubanguke', Ndagukumbuye' yakoranye na Ariel Wayz, 'Ubushobozi' yitiriye Album, 'Ubudahwema' aherutse gusohora, 'Habe namba', 'Uhari udahari', 'Uyu mutima', 'Nyabugogo' na ‘Reka gukurura'.

Hari kandi ‘Kimbagira', 'Nyishyura nishyuke', 'Ikiniga', 'Nzakuguma iruhande', 'Pinene' yakoranye na Bull Dogg, 'Hinduka' ndetse na 'Inshuti Magara' yakoranye na Israel Mbonyi.

Iyi Album iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi batatu, Ariel Wayz, Israel Mbonyi ndetse n’umuraperi Bull Dogg.

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa INYARWANDA, King James yavuze ko hari ibyo yashingiyeho mu guhitamo abahanzi yashyize kuri iyi Album.

Avuga ko indirimbo ‘Ndagukumbuye’ yakoranye na Ariel Wayz iri kuri iyi Album kubera ko n’ubundi yari yarasohotse mbere yayo, ariko ko ari umuhanzikazi wo gushyigikira.

Yavuze ko yashyize Bull Dogg kuri iyi Album, kubera ko ari umuraperi mwiza akundira imyandikire. Akavuga ko yifashishije Israel Mbonyi, kuri iyi Album kubera ko ari inshuti ye kandi ko kuri buri Album ye ashyiraho indirimbo ihimbaza Imana. Ati “Mu gukora iyi Album nasamubabye ko twakorana rero, arabyemera.”

King James yanavuze ko uretse umuziki, uru rubuga ruzacururizwaho filime, ibiganiro mbarankuru n’ibindi.

Ati “Nkunda kureba filime zo mu Rwanda, ariko uburyo tuzireka n’ukuntu tuzishyigikira biratandukanye…. Nk’ubu Mwanafunzi ashobora gushyira ‘documentary’ abantu bakaza bakayigura, kandi ndabizi ko hari abantu bashobora kubikunda bakabigura.”

King James avuga ko kugeza ubu ari gutegura kuzakora igitaramo cyo kumurika iyi Album, ariko ko atahita atangaza umunsi nyirizina.

Uyu muhanzi yanavuze ko uru rubuga umuntu ashobora ku rwifashisha mu gushyira umuhanzi binyuze mu kutera inkunga y’amafaranga. Akavuga ko ushobora kureba indirimbo kuri Youtube ariko ukifuza kumutera inkunga.

King James avuga ko hazajya habo ibiganiro hagati y’umuntu ushaka gushyira igihangano cye kuri iyi ‘website’ bakavuga ku bijyanye n’amafaranga ashaka ko igihangano gicururizwaho.

KAND AHANO UJYE KU RUBUGA ZANA TALENT RURIHO ALBUM YA KING JAMES


King James yamuritse urubuga yise “Zana Talent” ruzacurizwaho umuziki we, uw’abahanzi bagenzi be, filime n’ibindi

King James yagaragaje indirimbo 17 ziri kuri Album ye yise "Ubushobozi" iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi batatu 


Ubushobora gutangira kugura Album 'Ubushobozi' ya King James






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pacifique2 years ago
    Nibyiza ariko nabonye muri guhenda indirimbo imwe 5000rwf,nkaho ikamwa nimugabanye igiciro.nkaho ntacyo mbijeje niminsi mike bikaba fail na mtn play ntikivugwa.
  • Tonton theos2 years ago
    Ruhumuriza James ndamukunda cyane pe! Courage to him! Kdi bizagenda neza imana izabibamo turamusengera kbx!





Inyarwanda BACKGROUND