Umuririmbyi w’umunya-Nigeria Rich Hassani yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, avuga ko ashingiye ku byo yiboneye n’amaso ye n’ibyo yasobanuriwe yemeranye n’abavuga ko u Rwanda ari umutima wa Afurika.
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Only you’ yasuye
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ugushyingo
2021. Ni nyuma y’amasaha macye avuye mu kato [Quarantine] aho yahise yakirwa n’itsinda
rya Symphony Band ryamutumiye i Kigali mu gitaramo kizaba tariki 4 Ukuboza
2021.
Ric Hassani yatemberejwe ibice bitandukanye by’Urwibutso
rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi asobanurirwa amateka yageje u Rwanda mu icuraburindi, abwirwa
uko Abanyarwanda bongeye kwiyubaka, Ndi Umunyarwanda irimakazwa n’ibindi.
Uyu muhanzi yanditse mu gitabo cy’abasura uru
rwibutso, anashyira indabo ku mva. Nyuma yabwiye itangazamakuru ko ahakuye
amasomo akomeye arangajwe imbere no kubabarira.
Ric ati “Ndatekereza isomo rya mbere rikomeye kuri
njye no kuri ibi byose mpakuye ni ukubabarira. Ibyabaye biteye ubwoba... Ni gute
wababarira nyuma y’ibi byose? Bisaba kuba ufite umutima ukomeye."
Uyu muhanzi yavuze ko nyuma y’ibyo yiboneye yemeranya
n’abavuga ko u Rwanda ari umutima wa Afurika, ati “Noneho numvise impamvu u
Rwanda ari umutima wa Afurika. Ndabyumvise pe. Kubera ko bisaba umutima nk'uwo kuva
muri ibi. Kuri njye ni ryo somo rikomeye."
Uyu muhanzi yavuze kandi ko yiteguye gukora uko ashoboye
akanezeza abantu mu gitaramo azahuriramo na Mike Kayihura. Yavuze ko Mike
Kayihura bakoranye indirimbo amukundira ijwi rye n'indirimbo ze. Ati
"N'ubwo tutarahura ariko ndi umufana we. Si njye urota duhuye."
Nyuma yo kuva ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Ric
Hassani yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko u Rwanda ari rwiza. Ati “U
Rwanda ni rwiza.”
Nyuma yo kuva mu kato, Ric Hassani yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
Ric Hassani yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko
u Rwanda ari rwiza
Hassani yasobanuriwe byimbitse amateka yagejeje u
Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ric yashyize umukono mu gitabo cy’abashyitsi basura
uru rwibutso anandikamo ubutumwa bwe
Ric Hassani yashyize indabo ku mva zishyinguyemo
imibiri y’abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye
ku Gisozi
Hassani yagize kandi umwanya wo kunamira inzirakarengane zishyinguwe muri uru rwibutso
Abasore barimo Mubi na Ya Ntare nibo bacungiye umutekano Ric Hassani kuva ageze i Kigali
AMAFOTO: Visual Colour
TANGA IGITECYEREZO