Tariki 30 Ugushyingo 2021 ni bwo CAF yavuze ko izamenya niba Cameroun ikomeza kwemererwa kwakira igikombe cya Afurika cyangwa kimurirwa ahandi.
Tariki
15 Nzeri ni bwo CAF yandikiye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroun
ibamenyesha ko bagomba kugera tariki 30 Ugushyingo berekana niba biteguye
kwakira imikino y'igikombe cya Afurika giteganyijwe muri Mutarama 2022. CAF
ivuga ko Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroun ndetse na Leta ya
Cameroun ko bagiye biguru ntege mu gutegura iyi mikino kugera naho sitade
izakira imikino ifungura itaruzura.
CAF ikomeza yemeza ko igihugu cya Cameroun kitaragaragaza uburyo bunoze bahangana n'imitwe yitwara gisirikare ibarizwa muri iki igihugu ndetse ikunze no kugitera mu bihe bitandukanye. Izindi mpungenge zituma CAF ivuga ko Cameroun ititeguye, harimo imihanda iva ku mahotere igana ku bibuga bari barabasabye ko yagurwa gusa na n'ubu bikaba bitarakorwa.
Olembe iri kubakwa ubutaruhuka
Cameroun yo yemezaga ko kubera yakiriye igikombe cya Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu gihugu ndetse ikanakira igikombe cya Afurika cy'abagore, nta cyabuza kwakira n'igikombe cya Afurika. Nyuma yaho Cameroun ibonye urwandiko ruyihanangiriza ku nshuro ya kabiri, yatangiye gukora iyo bwabaga ndetse bakora bari kubaka ijoro n'amanywa sitade ya Olembe izakira imikino ifungura. Igikombe cya Afurika giteganyijwe gutangira tariki 9 Mutarama kugera tariki 6 Gashyantare 2022.
TANGA IGITECYEREZO