U Rwanda rwakiriye inkura 30 z’umweru muri Pariki y’Akagera zitezweho kongera amadovize ava mu bikorwa by’ubukerarugendo kuri ubu bumaze gushinga imizi mu Rwanda.
Amashusho yerekana izi nkura zaje mu Rwanda
Izi nyamaswa nini cyane zishobora gupima toni ebyiri, zakoze urugendo rurerure rw'ibirometero 3.400 ziva muri Afrika y’Epfo muri pariki ya Phinda Private Game Reserve muri gahunda yo kuzuza umubare w’ibinyabuzima byangijwe n’ubuhigi kuva mu myaka ya za 70. Abashinzwe ibidukikije bavuga ko iri riri mu mayimura manini akozwe.
Izi nkura zahawe u Rwanda ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’icyanya gikomye cya Phinda ari na ho zaturutse, Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), umuryango w’umuherwe w’umunyamerika Howard G. Buffett ndetse na African Parks.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, avuga ko kuzana izi nkura bizafasha mu kurushaho guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo, kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi ushinzwe
ibikorwa muri African Parks mu Karere, ari na bo bacunga Pariki y’Akagera, Jus
Gruner, avuga ko inkura ziri mu nyamaswa zirimo kugenda zikendera ku isi kuko
zikunze kwibasirwa na ba rushimusi.
Biteganyijwe ko nyuma
y’imyaka ibiri zimwe muri izi nkura z’umweru zizatangira kubyara. Pariki y'Aakagera ifite ubushobozi bwo kwakira
inkura 300. Izi nkura kandi zitezweho kuzakurura ba mukerarugengo benshi kuko
ziboneka hacye ku Isi.
Zimwe mu nkura zajejwe mu Rwanda
Src: BBC, RDB & Francw24
TANGA IGITECYEREZO