RFL
Kigali

Amaganya y'umwana watukishije ise na nyina ! Iyi nkuru igusigire isomo rikomeye

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/11/2021 11:16
0


Umubyeyi ni umuntu w'ingenzi cyane haba mu buzima bw'umwana we cyangwa undi muntu umufite. Umubyeyi ni ingenzi cyane n'ubwo hari n'ababyeyi batamenya umwanya bafashe bakishima nyuma hakavamo umwana. Bene aba usanga birengagiza uruhare bafite mu mikurire y'uwo mwana ariko hari n'abana birengagiza uruhare rw'abababyaye bakabarera bagakura.



Umuhanzi Nyarwanda Niyo Bosco yafashe umwanya yandika indirimbo maze ayita ngo 'Uzabe Intwali'. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi agaruka ku magambo umubyeyi abwira umwana we ugiye kujya ahantu azaba ari wenyine atari kumwe na we. Umubyeyi ni umwe mu bantu bifuriza abana babo ibyiza batitaye ku mafuti n'amabi bakoze, gusa si kuri bose nk'uko twabibonye haruguru.

Umusore umwe yateruye aravuga ngo"Njye ntabwo nataha mu rugo nta n’icyo nakora. Ubundi njye ntabwo nigeze mpakurira, none ubwo se bari kumbaza iki? Ahari wakwibaza uti: “ESe ubundi uyu mwana yarananiranye? Ese ababyeyi be ni bo babi cyangwa uyu mwana ari kwigomeka?". Claire, yari umwana w'umukobwa , umwana wari mwiza mu mico ariko akaza guhindurwa n'abandi bana b’abaturanyi, agahinduka wa wundi uvuga ngo “Ese ubundi mu rugo barambaza iki" nyamara nta n’icyo yabuze.

Tukiri muri iyi nkuru no ku muhanzi Niyo Bosco twafatiye urugero, yafashe umwanya yandika indi ndirimbo yise ngo' Piyapuresha'. Iyi yo biragusaba kuyishaka ukayumva ntabwo tuyitindaho. Claire, yari umwana wo mu rugo, umwana w'umukobwa ukiri muto kandi ufite ejo hazaza heza. Uyu mwana yavuye mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza, maze ababyeyi bamujyana kwiga kure yabo mu mashuri yisumbuye , maze umwana aragenda arangirika neza neza. Mu magambo yasohoye mu kanwa ke, nyuma yo guhangayika no kunanirana, kuva mu ishuri no gutakaza buri kimwe, Claire yavuze ko nta buzima afite ndetse ikintu asigaje ku isi ari ukwipfira. Aya magambo ye yagereranye n’ayo yavugaga mbere. Claire ati:

"Nabayeho nishingikiriza kuri njyewe. Narasinze, narasambanye , naribye , narasuzuguye,.. ariko ibi byose nabiterwaga n'abana babi twagendanaga batemeraga ko umwe muri twe agira ibindi bintu akora ahubwo bakifuza ko duhora hamwe mu bibi. Mu rugo iwacu , barampamagaraga bakansaba kubafasha no gutumika ubwo babaga bankeneye ntibambone, nararwanye biranga ndanga mba imbata yo kwikunda cyane. Nta keza kabirimo.

Umusore wambeshyaga, yaje kuntera inda, arayanga ndandagara, nsigarira aho, nasigaye nabi cyane. Abo nitaga inshuti zanjye bagiye gutyo kuva icyo gihe sinzi irengero ryabo, ubu ndibaza uwo ndiwe bikanga nkabura igisubizo cy'ibibazo mfite".

Nyuma y'igihe uyu mwana yaje kubwirwa amakuru y'uko mama we umubyara yatabarutse , uyu mwana yibuka ko atabarutse atarakiranuka nawe ndetse bakimufata nk'uwananiranye nyamara muri we yarateganyije guhinduka kubera iby'ubuzima bubi yari abayemo ababyeyi be batabizi. Uyu mwana yarakomeretse ahura n’ikibazo mu buzima, ababazwa n'uko yatumye mama we apfana agahinda gakomeye.

Mu gihe uyu mwana yari abonye amahirwe agatumirwa mu nama yari yahuje urubyiruko rwo mugace yari atuyemo, Claire yafashe ijambo avuga ijambo rikomeye, asaba imbabazi uwamubonye wese, asaba imbabazi abaturanyi , ahantu umubyeyi we (Papa) yari yicaye amarira azenga mu maso, ararira arahaguruka atega amaboko umwana araza yongera kubabarirwa n'umubeyi we ndetse amusezeranya kumwitaho umwana asezeranya se kwiyitaho no kutongera kujya mu ngeso mbi. Umwana yaje kuba mwiza ndetse atanga n'isomo rikomeye ku bandi bana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND