RFL
Kigali

Naples: Napoli yamuritse ikibumbano cy’umunyabigwi wayo Maradona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/11/2021 18:14
0


Ikipe ya Napoli yo mu Butaliyani, yamurikiye abafana n’abakunzi bayo ikibumbano yakoreye umunyabigwi akaba n’umukinnyi wayo w’ibihe byose, Diego Armando Maradona umaze umwaka yitabye Imana azize indwara y’umutima.



Mu rwego rwo gukomeza guha agaciro nyakwigendera Diego Maradona umaze umwaka atabarutse, ikipe yakiniye ya Napoli yamwubakiye ikibumbano mu mujyi wa Naples yakoreye amateka akomeye.

Ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo, nibwo Napoli yamurikiye abakunzi b’iyi kipe ikibumbano cya Maradona, nyuma y’umukino wa shampiyona yari imaze kunyagiramo Lazio Roma ibitego 4-0.

Maradona yakiniye Napoli imikino 188, ayitsindira ibitego 81 ndetse anayihesha ibikombe bibiri bya shampiyona y'u Butaliyani mu 1987 na 1990.

Tariki ya 25 Ugushyingo 2020, nibwo byatangajwe ko uyu Isi yose ifata nk'umukinnyi w'ibihe byose yashizemo umwuka, nyuma yuko umutima uhagaze.

Uru rupfu rwababaje benshi mu bamukundaga ndetse n'Abasportif muri rusange ariko biba akarusho ku bafana n'abakunzi b'ikipe ya Napoli.

Nyuma yo kumenya iyi nkuru y'incamugongo, abafana benshi b'iyi kipe bahuriye kuri Stade ya Napoli, baramwunamira mu gihe ku mukino wa Europa League wabaye muri icyo cyumweru, abakinnyi ba Napoli bose bambaye imyambaro ya nimero 10 n’izina Maradona ku mugongo.

Mu rwego rwo gukomeza guha agaciro ibikorwa by'agatangaza Maradona yakoreye ikipe ya Napoli, bahisemo kumwitirira Stade yabo ihindura izina, yemeza ko San Paolo ihinduka Stadio Diego Armando Maradona.

Nyuma y’urupfu rwa Maradona, Umuyobozi mukuru w'ikipe ya Napoli, Aurelio de Laurentiis, yasabye ko izina rya stade yabo ryahindurwa ndetse na Meya w'umujyi wa Naples, Ligui de Magistris, yabihaye umugisha agaragaza ko ashyigikiye iki gitekerezo.

Diego Maradona watabarutse afite imyaka 60, yakiniye Napoli imyaka irindwi, ahava yerekeza muri FC Barcelone, naho yatwaye ibikombe bitandukanye harimo na mpuzamahanga, ndetse akaba yaranafashije igihugu cya Argentine kwegukana igikombe cy'Isi mu 1986.

Ikibumbano cya Maradona mu mujyi wa Naples

Amateka akomeye ya Maradona muri Napoli yatumye yubakirwa ikibumbano

Maradona ni umukinnyi w'ibihe byose muri Napoli





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND