RFL
Kigali

Ici c’est Paris, Ici c’est Huye! Icyizere ku hazaza ha ruhago Nyarwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/11/2021 10:12
0


Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ishuri rya ruhago rya PSG mu karere ka Huye, Nadia Benmokhtar ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’iterambere by’iyi kipe, yavuze ko iyi kipe yifuza guhindura amateka y’umupira w’amaguru w’u Rwanda binyuze mu ishuri yafunguye mu karere ka Huye.



Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021, mu karere ka Huye habereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain, ryitezweho impinduka muri ruhago nyarwanda.

Uyu muhango wari witabiriwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta barimo n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Shemamaboko Didier, umunyabigwi wakiniye Paris Saint Germain ukomoka muri Brazil, Raimundo Souza Veira de Oliveira uzwi nka Rai ndetse n’abandi bayobozi muri iyi kipe y’ubukombe ku Isi.

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro iri shuri, umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’iterambere bya PSG, Nadia Benmokhtar, yavuze ko Huye igiye guhindura amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda binyuze muri iri shuri rya PSG.

Yagize ati”Twishimiye gufungura ishuri ry’umupira w’amaguru i Huye, ni amahirwe ku rubyiruko rw’u Rwanda, ni iby’agaciro kuzamura impano z’umupira w’amaguru mu Rwanda, binyuze muri iri shuri amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda agiye guhinduka, Ici c’est Paris, Ici c’est Huye!”.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko bishoboka ko u Rwanda ruzagira abakinnyi bakina mu makipe akomeye y’i Burayi arimo na PSG binyuze muri iri shuri.

Iri shuri rikaba ryatangiranye abana 172 barimo abahundu 110 n’abakobwa 62, bagabanyije mu byiciro 9, uhereye ku myaka 6 kugeza kuri 14.

Nyinawumuntu Grace ushinzwe tekinike muri iri shuri yavuze ko n’ubwo batangiranye abana 172, bafite intego yo kuzatoza abana 200 kandi ko bagomba kubigeraho vuba.

Byitezwe ko iri shuri rya ruhago rigiye gufungurwa i Huye rizaba umusemburo mwiza w’impano nyarwanda zizagera ku rwego rushimishije mu mupira w’amaguru, harimo no gukina mu makipe akomeye i Burayi arimo na PSG.

Ku wa gatandatu PSG yafunguye ishuri ry'umupira w'amaguru i Huye

Iri shuri ryatangiranye abana 172

Nadia ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by'iterambere muri PSG, yavuze ko iri shuri rizahindura amateka y'umupira w'amaguru mu Rwanda

Umunyabigwi wa PSG Rai mu bafunguye ku mugaragaro iri shuri







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND