Umuhanzi Mr Kagame yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Sembela”, avuga ko mu Ukuboza azasohora Ep ye nshya.
Kuri iki Cyumweru tariki 28 Ukuboza
2021, ni bwo Mr Kagame yasohoye iyi ndirimbo ye yakoreshejemo umukobwa wo mu
Karere ka Musanze.
Ni indirimbo avuga ko ashaka ko izamenyekana mu
karere ka Afurika y’Iburasirazuba nk’uko indirimbo ‘weekend’ ya Eddy Kenzo
ihagaze muri iki gihe.
Avuga ko ‘Sembela’ ari ijambo ryo mu kigande
risobanuye kwegera. Ati “Ni indirimbo nshaka ko ifata Afurika y’Iburasirazuba
nk’uko iyi ‘weekend’ [Ya Eddy Kenzo] yabigenje.”
Mr Kagame yabwiye INYARWANDA, ko yasohoye iyi ndirimbo
mu rwego rwo kuticisha irungu abafana be n’abakunzi b’umuziki kuko ari gukora
kuri EP azasohora tariki 26 Ukuboza 2021.
Ni Ep avuga ko iriho indirimbo esheshatu kandi ko zose
ari nshya. Avuga ko muri izi ndirimbo harimo ebyiri yakoranye n’abahanzi
Nyarwanda ndetse n’indi imwe yakoranye n’umuhanzi wo mu mahanga atahise
atangaza.
Kagame avuga ko iyi EP ye iriho indirimbo z’urukundo n’izindi
zivuga ku buzima busanzwe, kandi ko yakozweho na ba Producer barimo X on the
beat, MadeBeats, Santana na Herbert Skillz.
Uyu muhanzi avuga ko ubu atahita atangaza amazina y’iyi
EP. Yaherukaga gusohora indirimbo ‘Bella’ ikunzwe muri iki gihe cyane cyane mu
tubyiniro no mu bitangazamakuru.
Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo ‘Sembela’
yakozwe na Producer Santana muri Hi5, inononsorwa na Herbet Skillz naho
amashusho yakozwe na B8films.
Mr Kagame yemeza ko umuziki we nta mupaka ugira ku
buryo injyana iyo ari yo yose yaririmbamo igihe cyose inganzo yamufatira, kandi
ko yandika indirimbo ahanini agendeye ku biganiro agirana n’abantu batandukanye
bikamuha guhuza ibitekerezo.
Mr Kagame yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise
“Sembela”
Mr Kagame yavuze ko ari gutegura Ep ye nshya iriho
indirimbo yakoranye n’umuhanzi wo mu mahanga
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SEMBELA’ YA MR KAGAME
TANGA IGITECYEREZO