Kigali

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yatabarije Musanze FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/11/2021 10:51
2


Gatabazi Jean Marie Vianney usanzwe ari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, aratabariza Musanze FC kubera imisifurire yagaragaye ubwo yakinaga na Kiyovu Sport.



Wari Umukino w'umunsi wa gatanu wa shampiyona aho Musanze FC yari yasuye ikipe ya Kiyovu Sport kuri sitade Amahoro i Remera, umukino urangira ari igitego kimwe ku busa bwa Musanze, igitego cyatsinzwe na Bigirimana Abedi ku munota wa 65. Nyuma y'uyu mukino, hazamutse impaka ziturutse ku mashusho yagaragaye Musanze FC itsinda igitego, ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney, yagize icyo avuga ku misifurire ndetse anibaza niba amategeko ku makipe yo mu cyaro yarahindutse. Yagize ati “FERWAFA harya ubu igitego nk'iki nacyo bisaba ikoranabuhanga kugira ngo mubone ko uwagitsinze yari yarariye? Cyangwa ku makipe yo mu byaro amategeko yarahindutse? Aurore Mimosa na Minisiteri ya Siporo mugerageze kuba abanyakuri nibitaba ibyo umupira w'amaguru ntaho waba ugana."


Gatabazi Jean Marie akunze kugaragara atanga ibitekerezo n'inyuganizi ku iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.


FERWAFA nayo yagize icyo isubiza Minisitiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eugene3 years ago
    Minisitiri Gatabazi azabanze yihugure ku mategeko ya ruhago by'umwihariko ku mpinduka zabaye mu myaka 3 ishize, azabone gusifura. Sinon yarasa imbogo rwose
  • Karamiheto Blaise3 years ago
    Ayayaya,Honorable Minister Gatabazi rekera football abandi bayobozi bayizi have sigaho wikwishyira mu ntambwe 18 umugani wikiganiro urukiko. Ntabwo ari hors jeu kubera ko uwagitsinze umupira warugaruwe numunyezamu disi dore nkubu biriwe baguseka!!!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND