Kigali

Rayon Sports yatsinze Etoile de l’Est mu mukino waranzwe n'udushya twinshi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/11/2021 23:13
1


Nyuma yo gutsindwa na APR FC mu mukino w’abakeba ibitego 2-1, Rayon Sports yihimuye kuri Etoile de l’Est iyitsinda igitego 1-0 cyabonetse mu minota ya mbere gitsinzwe na Manace Mutatu, mu mukino yarengeje umubare w’abakinnyi bemerewe gusimbuzwa mu minota 90.



Rayon Sports yabonye igitego ku munota wa gatandatu ku ishoti rikomeye ryatewe na Manace Mutatu Mbendi ku mupira yahawe na Mitima Isaac, aba bakinnyi bombi bari bagiriwe icyizere n’umutoza Masudi Djuma.

Iki gitego ntabwo cyavuzweho rumwe n’impande zombie, nyuma yuko umupira wa Manace wakubise igiti cy’izamu widunda hasi uragaruka, umunyezamu wa Etoile de l’Est arawufata hanyuma umusifuzi yemeza igitego kuko umupira warenze umurongo.

Umutoza Camarade n’abakinnyi ntabwo bemeranyije kuri uyu mwanzuro w’umusifuzi kuko bavugaga ko atari igitego.

Mu gice cya mbere, umunyezamu wa Rayon Sports Bashunga Abouba wari wabanje mu kibuga yafashe umupira abakinnyi ba Etoile de l’Est bamusabira ikarita itukura kubera ko yari yarenze umurongo we gusa umusifuzi yabyirengagije

Etoile de l’Est yayoboye igice cya kabiri ndetse ibonamo amahirwe menshi yo kwishyura igitego, ariko ntiyayabyaza umusaruro.

Mu minota 6 y’inyongera kugira ngo umukino urangire, abakinnyi ba Etoile de l’Est barakariye cyane umusifuzi nyuma yo kubima penaliti ku mupira wari ugarujwe ukuboko n’umukinnyi wa Rayon Sports mu rubuga rw’amahina.

Rayon Sports yakoze impinduka ya mbere ubwo Mico Justin yasimburaga Steve Elomanga mu gice cya mbere, yongera gukura mu kibuga Niyonkuru Sadjate na Rharb Youssef basimburwa na Mico Justin na Manace Mutatu mu gice cya kabiri mu gihe iya nyuma yari kuba ubwo Mujyanama Fidèle yasimburaga Iranzi Jean Claude, guusa mu minota itandatu y’inyongera yashyizweho, umusifuzi wa kane Nsabimana Célestin yerekanye ko Nishimwe Blaise asimbura Ndizeye Samuel wavunitse mu gusimbuza ku nshuro ya kane kwa Rayon Sports.

Amategeko ateganya ko muri ibi bihe bya COVID-19, buri kipe yemerewe gusimbuza abakinnyi batanu ariko bikozwe inshuro eshatu gusa. Indi nshuro imwe iba yemewe ni mu gihe cy’ikiruhuko hagati y’ibice byombi mu rwego rwo kwirinda gutakaza igihe.

Gutsinda uyu mukino, byatumye Rayon Sports igira manota 10 mu mikino itanu, mu gihe Etoile de l’Est ifite 3 iheruka gukura kuri Etincelles FC.

Manace niwe wabaye umucunguzi wa Rayon Sports imbere ya Etoile de l'Est

Abafana ba Rayon Sports bari babukereye kuri uyu mukino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Havugimsna3 years ago
    Tuzagitwara



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND