Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, umuhazikazi Aline Gahongayire, umunyamideli Shaddyboo bari mu bagore bahataniye ibihembo byiswe “Rwanda Women in Business Awards ” bigenewe abagore bari mu bushabitsi n’ubuyobozi, hagamijwe gutinyura bagenzi babo.
Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere
byateguwe n’ikigo Thousand Hills Event. Byakabaye byaratanzwe mu 2020 bisubikwa
kubera icyorezo cya Covid-19.
Bigamije gutera ishyaka abagore bari mu bucuruzi no mu
buyobozi, hagamijwe no gutinyura bagenzi babo. Bihatanyemo abagore 100 bari mu
byiciro 20, muri buri cyiciro hahatanyemo abagore batanu.
Umuyobozi wa Thousand Hills Event, Nathan Offodox Ntaganzwa
uri gutegura ibi bihembo yabwiye INYARWANDA, ko bahisemo gutegura ibi bihembo
nyuma yo kubona ko hari umubare w’abagore utaratinyuka kwinjira mu bushabitsi n’ubuyobozi.
Ati “Iki gikorwa twagiteguye tumaze kubona ko hari
ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore bakora ‘business’ zifatika. ‘Business’
zoroheje abazikora ni benshi, ariko mu bushakashatsi bwakozwe mu bushabitsi
bunini bugaragaza ko abagabo ari bo bafite umubare munini kurusha abagore.”
“Kandi igihugu cyacu cyimakaje ihame ry’uburinganire, kuki
iryo hame ritagera no mu bikorera cyane.”
Uyu muyobozi yavuze ko hazahembwa abagore 20 muri ibi
bihembo ariko ko hari n’abagore bazashimirwa mu buryo bwihariye [Special
Recognition] muri ibi bihembo.
Nathan yavuze ko aba batari mu bahataniye ibi bihembo,
ahubwo ko bazatangazwa ku munsi nyirizina. Kandi ko hazashingirwa ku gihe bamaze
mu bushabitsi n’ubuyobozi.
Ati “Hazashingirwa kuba amaze nibura imyaka 10 mu
bushabitsi n’ubuyobozi. Kuba ibikorwa bye byaratanze akazi ku mubare
munini. Kuba yarashyizeho igikorwa cyunganira Leta n’ibindi.”
Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021, aba bagore binjiye mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet ari kubera ku rubuga RWIBA2021. Aya matora azarangira tariki 8 Ukuboza 2021.
Ibi bihembo birimo icyiciro cy'umugore w'umwaka
washinze 'Business'; icyiciro cy'umugore uri mu nzego z'ubuyobozi bw'ibigo
by'imari [Board Level&Senior Executive of the year].
Hari ikigo gishya cy'ubushatsi cy'umwaka, aha harimo inzu
y'imideli ya Zöi yashinzwe n'itsinda ry'abakobwa bavukana rya Mackenzie ibarizwamo
Miss Nishiwe Naomie [Start-Up of the year].
Ikigo gisakaza amashusho cya Canal+ gihataniye igihembo
mu cyiciro cya kompanyi iyobowe n'umugore itera imbere uko bucyeye n'uko bwije
[Fastest Growing Women-Owned], iki cyiciro kinarimo Marie France Sonia washinze
Televiziyo ya Genesis Tv.
Icyiciro cy’abagore bari mu mwuga w’itangazamakuru bambara
neza [Most Stylish Media Personality] harimo Keza Joanna, Bianca Baby, Gloria
Mukamabano, Egidie Bibio Ingabire na Martina Abera
Abanyamideli [Mode] ni Jennifer Girukwishaka, Miss
Akiwacu Colombe Isheja Mourella, Gabriella Umulisa, Cycy Beauty wagaragaye mu
ndirimbo 'Atensiyo' ya Platini.
Icyiciro cy’abahanzikazi harimo Aline Gahongayire,
Alyn Sano, Marina, Queen Cha na Butera Knolwess. Aline Gahongayire anahatanye
mu cyiciro 'Social lite Award' ahuriyemo na Shaddyboo, Kate Bashabe, Supersexy
na Mutesi Jolly.
Ibyiciciro 20 birimo abagore 100 mu bigo bitandukanye bahataniye ibi bihembo:
1.Champion of Change
• COPEDU
CEO
• NCBA CEO
• MTN CEO
• BANK OF
KIGALI CEO
2.Woman Business Owner of the Year
• Uzuri
K&Y
• DOKMAI
Rwanda ltd
• Inzuki
Design
• ABDC Ltd
3.Board Level & Senior Executive of the Year
• COPEDU
CEO
• MTN CEO
• Eco-Bank
CEO
• Bank of
Kigali CEO
4.Start-Up of The Year
• Ishyo
Foods
• Zoi
• Karisimbi
Wines
5.Social Entrepreneur Award
• The
Womens' bakery
• Gahaya
Links(Baskets)
• Water
Access Rwanda
• Question
Coffee
6.Global Brand Award Contribution
• Angelique's
Finest
• Gahaya
Links
• Uzuri
K&Y
7.Agri-Entrepreneur Award
• Champion
Grocers Ltd
• Ishyo
Foods
• Buranga
General Business Ltd
• Agasaro
organic
8.Enlightened Employer
• Radiant
• Sanlam
• Access
Bank
9.Fastest Growing Women-Owned or – Led Company of the Year
• Radiant
Yacu
• Genesis
TV
• CD Pink
Mango
• Canal+
10.Male driving gender empowerment.
• GT Bank
CEO
• Access
Bank CEO
• REG CEO
• Gasore
Serge Foundation
11.Banking & Finance woman of the year
• NCBA
• Eco-Bank
• Bank of
Kigali
12.Energy woman of the year
• Rubis
• Munyax
eco
13.Insurance woman of the year
• UAP
• Sanlam
• Radiant
Yacu
14.Rising Star of the Year
• Murukali
• Uzuri
K&Y
• Genesis
TV
• ABDC Ltd
15. Most Stylish Media Personality
• Keza Joanna
• Bianca Baby
• Gloria Mukamabano
• Egidie Bibio Ingabire
• Martina Abera
16. Model
• Jennifer Girukwishaka
• Akiwacu Colombe
• ISHEJA Mourella
• Gabriella Umulisa
• Cycy Beauty
17. Music Artist
• Aline Gahongayire
• Butera Knowless
• Alyn Sano
• Marina
• Queen Cha
18. Make-up Artist
• Shaloom Make-up
• Divine Makeup
• Adorable Make up
• Celine D’or
• FancyLinner
• Remim Makeup
• Vanessa Make up
19. Fashion Boutique/House
• Sonia Mugabo
• Haute baso
• RUPARI
• Joyce Design
• Koni Clothing
20. Social lite Award
• Shadyboo
• Kate Bashabe
• Supersexy
• Mutesi Jolly
• Aline Gahongayire
Aline Gahongayire ahatanye mu byiciro bibiri; icyiciro cy’abahanzikazi na ‘Socail Lite Awards’ Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 ahatanye mu cyiciro cya ‘Social Lite Awards 2021’
Shaddyboo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ahatanye mu
cyiciro ‘Social Lite Awards 2021’
TANGA IGITECYEREZO