Iminsi ibaye itanu irushanwa rya Miss World ritangiye. Abakobwa bagera ku 116 bavuye hirya no hino ku Isi bahagarariye ibihugu byabo, inzozi za buri wese ni ukuzatahukana ikamba riri guhatanirwa ku nshuro ya 70.
N’ubwo ari uko bimeze ariko, hari abahatana bo guhanga
amaso mu gihe cy'irushanwa.
INYARWANDA igiye kugaruka ku bakobwa 10 bashobora
gutungurana muri iri rushanwa riri kubera kuri Teritwari ya Puerto Rico, rizasozwa tariki 16 Ukuboza 2021.
10.
Shai Saini (USA)
Afite imyaka 25, ahagarariye Leta Zunze Ubumwe
za Amerika. Afite inkomoko mu buhinde. Uretse ikamba rya Miss World USA, anafite
andi makamba abiri.
9.
Aryam Diaz Rosado (Puerto Rico)
Ahagarariye Teritwari ya Puerto Rico, ari naho
irushanwa ririmo kuberamo. Afite imyaka 22. Uretse kumurika imideli, ni
umunyamakurukazi kuri Television imwe muzikorera mu gihugu cye.
Cyakora aracyari n'umunyeshuri muri Kaminuza aho yiga
itangazamakuru. Muri Mata 2021, ubwo yegukanaga ikamba rimuhesha kuzahagararira
Puerto Rico, yahise acumbikisha amasomo ye kugira ngo ategure uko azitwara muri
Miss World.
8.
Pamela Uba (Ireland)
Ni umunya Nigeria uhagarariye Ireland. Ababyeyi ba
Pamela bavuye muri Nigeria baka ubuhungiro muri Ireland, baca muri Afurika y’Epfo
ari naho yavukiye mu 1995.
Afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'ubuvuzi.
Mu bihe bya Covid-19, Pamela yari umwe mu baganga bari ku ruhembe rw'imbere mu
gufasha abarwayi ba Covid-19.
Bihabanye n'abandi benshi mu bahatana mu marushanwa
y'ubwiza cyangwa se Miss World by'umwihariko, Pamela Uba si umunyamideli.
7.Juliana Rugumisa (Tanzania)
Amakosa yakozwe na Rose Manfere, Nyampinga w'igihugu cya
Tanzania 2020, harimo kutubahiriza amabwiriza y'abategura Miss Tanzania niyo
yatumye asimburwa n'igisonga cye cya mbere, Juliana Rugumisa.
Uyu mukobwa usanzwe ufite imishinga ifasha ababana
n'ubumuga, ni umwe mu bo guhanga amaso mu irushanwa rya Miss World 2021.
Cyakora ntavugwaho rumwe. Nk'igihe byatangazwaga ko
azahagararira Tanzania muri Miss World, hadutse amakuru avuga ko ari umugandekazi
wakuriye akaniga amashuri ye mu gihugu cya Tanzania.
6.
April Benayoum (France)
Ni igisonga cya mbere cya Miss France 2021, aho yavukiye
mu Mujyi wa Paris mu 1999. Ise ni umunya-Israel.
Yiyamamaza mu irushanwa rya Miss France, yakundaga kwibanda
kuri gakondo ye ya Israel akanishimira kuba umuyahudikazi.
Ibi byatumye yibasirwa n'ivangura ku mbuga nkoranyambaga, nk’aho bamwe bagiraga bati “Uyu Hitler yaramwibagiwe" abandi bati "
Nta gutora umuyahudi.”
Rumwe mu nkiko z’i Paris zakurikiranye iri vangura
biza kurangira abantu barindwi bagejejwe imbere y'urukiko, bahanishwa imirimo
nsimburagifungo bazira kwibasira uyu mukobwa w'imyaka 22.
5.
Tracy Maureen Perez (Philipines)
Igihe yari afite imyaka 23, nibwo yatangiye gushaka
inzira n'uburyo yakoresha ngo azahagararire igihugu cye cya Philippines mu
marushanwa mpuzamahanga y'ubwiza.
Ntibyigeze bikunda kugeza ubwo mu kwezi k’Ukwakira uyu
mwaka aribwo yegukanaga ikamba rya Miss Philipines, maze ahiga kuzongera kugarura
ikamba rya Miss World muri iki gihugu, baheruka mu 2013 ari nayo nshuro rukumbi
baryegukanye.
4.
Rehema Muthia (U Bwongereza)
Imyaka ibaye 21, u Bwongereza budakora ku ikamba. Kuba ba nyiri irushanwa ari abongereza, hari igice kinini cy'abongereza bakurikirana iby’amarushanwa y'ubwiza batumva impamvu hashize igihe kingana n'imyaka 21 ikamba ridataha iwabo.
Uyu mwaka, kugira ngo ibi bishoboke, icyizere
bagihanze umukobwa w'imyaka 25 ufite inkomoko muri Kenya akaba afite ikamba rya
Miss England, witwa Rehema Muthia.
Abakurikiranye urugendo rw'uyu mukobwa rwamuganishije
kuri iyi ntsinzi, basanga n’ikamba rya Miss world rishoboka.
Ku rundi ruhande ariko, hari abanya Kenya bahamya ko
Kenya ihagarariwe n'abakobwa babiri muri Miss World, bityo ko amahirwe ari ayabo
kurusha ikindi gihugu cyose.
3.
Khadij Omar (Republic ya Somalia)
Ni we mukobwa wa mbere uhagarariye Somalia mu
irushanwa rya Miss World. Yahawe ikamba rya Miss Somalia ku wa 16 Ugushyingo
2021, nyuma y'iminsi 3 ahita yerekeza muri Puerto Rico guserukira igihugu cye.
Avuga ko adatumbereye ikamba cyane ahubwo agiye
kuvuganira abana bo muri Somalia babarirwa hagati ya miliyoni 2 na Miliyoni 3, bafite inzozi zo kujya ku ishuri ariko ibibazo by'intambara n'inzara byibasiye
iki gihugu bikaba imbogamizi z’uko izi nzozi zitazashoboka, ati " Ngiye guhatana
ariko ngiye no gutabaza.”
Anemeza ko Hijab ye (umwitandiro abayisiramukazi bambara)
uzamubera izindi mbaraga kandi ko utazamujya kure.
2.
Alejandro Kone Lincon (Venezuela)
Ahagarariye Venezuela, igihugu gitazirwa '' Igihugu
cy'ubwiza", akenshi bashingiye ku kuba nta kamba ry'ubwiza rikomeye ku Isi
iki gihugu kitaregukana.
Nk'urugero, iri rya Miss World barimo guhatanira bamaze
kuryegukana inshuro 6, irya Miss Universe barifite inshuro 7 naho irya Miss
Earth barifite inshuro 2.
Binyuze kuri Alejandro, basanga rero n’ikamba rya Miss
World 2021 rigomba kuza rigasanga ayandi. Umurindi w'abanya Venezuela
uzawusanga ku mbuga nkoranyambaga, igitutu cyabo abakemurampaka baracyizi.
1.
Olivia Yace (Cote D'Ivoire)
Ni umunya Cote D'Ivoire wavukiye, yiga, anakurira muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagarutse iwabo aza guhatanira ikamba rya Miss
Côte D'Ivoire aranaryegukana.
Camila Rueda umwe mu banyamakuru b’inzobere mu by’amarushanwa
y'ubwiza, aherutse kuvuga ko haramutse hari agace gatanga ikamba ry'ubwiza gusa
ntakindi kirebwe, uyu mukobwa w’i Yamousukuru yahita yegukana iryo kamba.
Abakobwa 116 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’Isi
2021
Uhereye ibumoso: Miss World 2018 Vanessa Ponce de
Leon, Bahamas, Cameroon, Somalia, Nereida Amador, Maria López, Miss World 2020
Toni-Ann Singh, Umuyobozi w’Umujyi wa Rio Grande, Hon. Ángel "Bori"
Gonzalez Damudt, Crystal Rose Pierce, Venezuela, Japan, France, Miss World
1975, Lady Wilnelia Merced Forsyth na Miss World 2016, Stephanie del Valle
TANGA IGITECYEREZO