Nyuma y'uko havuzwe ko uyu mugore wakundanyeho na Cristiano Ronaldo na Kanye West ko yasubiranye n’umugabo babyaranye Bradley Cooper, yagaragaye bwa mbere yerekeza mu rugo rwe muri Newyork.
Irina Shayk yagaragaye yerekeza mu rugo rw'uwahoze
ari umugabo we batandukanye mu mwaka wa 2019, Bradley Cooper bafitanye n’umwana
w’umukobwa witwa Lea De Seine Shayk Cooper w’imyaka 4.
Ibi bibaye nyuma y'igihe gito bivugwa ko Irina Shayk yasubiranye na Bradley Cooper. Uyu munyamidelikazi kandi yabaye nkuwiharira
ibinyamakuru mu mpeshyi ishize kubera kuvugwa mu rukundo na Ye [Kanye West].
Nyamara iby’urukundo rwabo ntibyari birabye kuko
bitamaze kabiri Irina Shayk kandi yanabayeho umukunzi wa Cristiano Ronaldo
imyaka itari micye.
Irina Shayk yari yambaye umukara hose bwa mbere agaragara yerekeza mu rugo rwa Bradley Cooper bivugwa ko basubiranye
Irina Shayk yari afitiye impano Bradley nk'uko bigaragara mu biganza
Irina Shayk ni umunyamidelikazi w'umurusiyakazi kandi ufite ubutunzi buri hejuru
Bradley na Irina wari umuryango wishimye mu mwaka wa 2018
TANGA IGITECYEREZO