RFL
Kigali

Uganda: Abantu bumiwe ubwo abagore babiri barwaniraga muri hoteli ahaberaga isabukuru y’amavuko y’umujenerali

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:26/11/2021 15:30
0


Abashyitsi bakorewe ikinamico ubwo bari bitabiriye isabukuru y’umwe mu ba Jenerali bakomeye mu gisirikare cya Uganda igihe iri kuba abagore babiri bwarwanira muri ibyo birori birengagije ko bari ku mugaragaro.



Halima Namakula n’undi mugore witwa fina Mugerwa batunguye abantu barwanira mu birori by'abandi ubwo bari muri hoteli yitwa Fairway iri i Kampala mu birori by'isabukuru ya Maj. Gen Elly Kayanja. Amakuru ava kuri Kampala celebriz avuga ko aba bagore bari baje kwifatanya n'uyu mujenerari wari wujuje imyaka 62 y'amavuko, ubwo Halima yasatiriye Fina aramubaza ngo kuki buri gihe ujya kunsebya? 

Phina Mugerwa wari kumwe n'inshuti ze ntiyabyihanganiye, yahise asubiza Halima ni uko imirwano irarota, batangira gupfurana imisatsi ari na ko batukana ibitusti by’inyandagazi. Intambara yatangijwe na Halimah atunga urutoki mukeba we amusunika umutwe amubwira ko agenda amusebya kuri uyu mujenerali ngo we amwange abe ari we akunda wenyine.

Halima yavugaga ko Mugerwa Fina abikora no ku zindi nshuti ze kugira ngo zitisanga kuri uyu musirikare wubashywe muri Uganda. Aba bagore bakomeje bakururana imisatsi ku buryo byasabye Gen. Kayanya we ubwe ko aza kubakiza ibirori bibona gukomeza. Uyu mugabo wabaye intandaro yo gushwana no kurwana kw'aba bagore, yinjiye mu gisirikare mu mwaka wa 1982, yagiye ayobora ingabo ndetse yakoze no mu butasi.

 

Halima na Fina 

 

 Halima Namakula ni umuririmbyi n'ubwo ubu atakibikora cyane 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND