RFL
Kigali

Mfite ibyishimo birenze nk'aho ari ubwa mbere! Imbamutima za Onana wagarutse mu kibuga nyuma y’umwaka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/11/2021 10:29
0


Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Cameroun na Ajax yo mu Buholandi, yagaragaje ko yishimiye cyane kongera gukinira ikipe ye nyuma y’umwaka yari amaze adakina ari mu bihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha imiti yongera imbaraga.



Andre Onana ari mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mukino wa Champions League Ajax yatsinzemo Beskitas ibitego 2-1 mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Ugushyingo 2021.

Onana wari ugarutse mu kibuga nyuma y’umwaka adakinira Ajax, yitwaye neza mu minota 90 y’umukino ndetse afasha ikipe ye kubona amanota atatu bayakuye muri Turikiya ku kibuga cya Beskitas.

Uyu munyezamu ushobora gutandukana na Ajax nasoZa amasezerano asanzwe ayifitemo, yahagaritswe mu 2020 nyuma yo gutahura ko yakoresheje imiti yongera imbaraga.

Nyuma y’umukino Ajax yari imaze gutsindamo Beskitas, Andre Onana yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Twitter asangiza abamukurikira ibyishimo yatewe no kongera kugaruka mu kibuga.

Yagize ati”Ndumva nishimye bidasanzwe nkaho ari umunsi wanjye wa mbere, nishimiye kongera gukina Champions League, ndetse nkitwara neza cyane”.

Onana yanze kongera amasezerano muri Ajax, ndetse muri Mutarama 2022 uyu munyezamu watangiye ibiganiro na Inter Milan ashobora kwerekeza mu Butaliyani.

Andre Onana yashimishijwe cyane no kongera gukina Champions League nyuma y'umwaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND