Tariki 16 Ugushyingo 2020, ni bwo Muyoboke Alex yamurikiye itangazamakuru n’abanyamuziki umuhanzi Chris Hat bagiranye amasezerano yo kumufasha kumenyakanisha impano ye.
Mu ijoro ryo gutangaza imikoranire bagiranye, Chris Hat yahise asohora amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘Burundu’. Maze, abantu
batandukanye batangira kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube.
Hashize amezi ane, Chris Hat yahise asohora indirimbo
yise ‘Amahirwe’ abashidikanyaga ku mpano ye, bagaragaza ko nta yandi mahitamo
bafite uretse kumushyigikira.
Mu gihe cy’umwaka umwe, uyu muhanzi amaze gushyira
hanze indirimbo enye. Ndetse yaririmbye muri kimwe mu bitaramo bikomeye mu
Rwanda, iserukiramuco rya Iwacu Muzika, Ubu, umwaka urenzeho iminsi 10
yinjiye mu muziki.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Chris yavuze ko umwaka
ushize ari mu muziki ari uw’umugisha kuri we, kuko awufiteho amashimwe akomeye
bitewe n’uko “wangize icyo nifuzaga kuba cyo kuva cyera.”
Akavuga ko uyu mwaka w’umuziki utamworoheye kuko
yinjiye mu kibuga atari amenyereye. Ariko yagize amahirwe yo gutangira
umuziki, ahereye mu maboko ya Muyoboke, wabaye umujyanama w’abahanzi b’amazina
akomeye.
Yavuze ko anishimira kuba amaze umwaka mu muziki
aririmbye mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival, kandi akaba afite indirimbo
z'amashusho gusa.
Ati “Umwaka urashize ndi mu muziki. Ni umugisha kuri
njye kuba narabashije guhabwa kuririmba mu gitaramo nkakiriya. Ikindi cya
kabiri nkaba mfite indirimbo zose zifite amashusho. Kandi zifite urwego ziriho mu
mitima y'Abanyarwanda.”
“No kuba hari ishusho abanyarwanda bambonamo nka Chris
Hat… Ni ibintu bitoroshye. Nshima Imana nkashima na
'Management' yanjye ya Decent Entertainment. Ni umugisha kandi nziko ibigiye
gukurikiraho biruta ibi."
Avuga ko Iwacu Muzika ari kimwe mu bitaramo yakuze ashaka
kuririmbamo. Kandi ko nawe ari mu bagiye bakurikirana abahanzi baririmbyemo mu
bihe bitandukanye.
Yakomeje avuga ko bitewe n'uko ari gitaramo, yabanje kugira ubwoba yibaza uko abantu baza kubifata n'uko baza
kumureba. Ariko ko byamuhaye gukoresha imbaraga nyinshi atekereza ku
bantu bazareba iki gitaramo.
Ati "Nagiye kuri 'stage' ikomeye nk'iriya mu
gihugu nkakorana n'abandi bahanzi bakomeye mu gihugu byampaye kumva ko nanjye
hari byinshi nakora, kandi byiza."
Chris avuga ko iki gitaramo cyamusigiye kumenyera
urubyiniro no gukorana n'abacuranzi n'abandi mu rwego rwo gutanga umuziki
muzima.
Akomeza avuga ko nubwo bitaragera aho yifuza, ariko
ari intangiriro nziza kuri we. Akavuga ko uyu mwaka wamufunguriye amarembo,
yiteze ko n’indi myaka iri imbere Imana izamucira inzira.
Uyu muhanzi aherutse gusohora amashusho y’indirimbo
yise ‘Diva’ aho avuga ko ari gukora kuri Ep ye na Album ye nshya.
Chris yavuze ko afite icyizere cy’uko indi myaka iri
imbere mu muziki Imana izamucira inzira
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘DIVA’ YA CHRIS HAT
TANGA IGITECYEREZO