RFL
Kigali

Muyoboke Alex yamuritse umuhanzi mushya w’impano itangaje agiye kubera umujyanama

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/11/2020 20:36
1


Muyoboke Alexis wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye mu Rwanda kandi bakomeye, yamuritse umuhanzi mushya witwa Chris Hat agiye kureberera inyungu ze mu gihe cy’imyaka itatu nk’uko bikubiye mu masezerano bagiye.



Ni mu muhango wabaye ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2020 muri Onomo Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kiyovu, guhera saa moya z’ijoro kugera saa tatu z’ijoro. Wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

We na Alex Muyoboke bashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu bagiye kumarana bakora ibikorwa bishamikiye ku muziki we. Bahanye ikiganza, batangiza urugendo rushya rwabo rw’umuziki.

Nyuma yo gusinya amasezerano, Chris Hat yifashishije itsinda rye rimucurangira baririmba indirimbo ‘Ndaje’ y’umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben]. Ayisoje akomerwa amashyi ku bw’ubuhanga yagaragaje mu kuyicuranga yifashishije saxophone y’intoki ze.

Yaririmbye indirimbo z’itsinda West Life ryakunzwe mu buryo bukomeye zirimo ‘My Love’ imaze imyaka 11, ‘Unbreakable’ imaze imyaka 11 yakunzwe cyane n’izindi.

Chris Hat kandi yaririmbye indirimbo za Masamba Intore zirimo ‘Agasaza’ imaze imyaka icyenda. Iyi ndirimbo yayiteye arikirizwa na Masamba Intore wizihiwe akamufasha kuririmba igitero cya kabiri n’icya gatatu.

Yaririmbye kandi indirimbo ‘Kanjongera’ ya Masamba. Iyi ndirimbo iri ku rubuga rwa Youtube kuva mu myaka itandatu ishize, ndetse imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 1. Ni imwe mu ndirimbo zubakiye ku muco zikundwa mu buryo bukomeye na benshi.

Chris yanaririmbye indirimbo ‘Imparamba’ ya Masamba imaze imyaka ibiri kuri Youtube. Ndetse umuhanzi Cyusa Ibrahim aherutse kuyisubiramo, aho imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 309. Cyusa Ibrahim yizihiwe asanganira Chris Hat bafatanya kuyiririmba.

Umuhanzi Masamba Intore yateye urwenya na Muyoboke Alex amubaza niba ‘umuhanzi we azaririmba gakondo’.

Uyu muhanzi kandi yaririmbye indirimbo ‘Ndakubona’ y’umuhanzi Tom Close imaze imyaka icyenda isohotse. Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu buryo bukomeye, ndetse Tom Close yari yizihiwe.

Chris Hat yavuze ko ari umugisha ukomeye kuri we kuririmbira imbere y’abantu yahoze yifuza kumenya no guhura nabo, abasabira umugisha ku Mana.

Ati “Ni iby’igiciro kinini kuri njye. Hano hari abantu nakuze nifuza guhura nabo no kubona. None uyu munsi ndi kuririmbira imbere yanyu. Ngomba kubikora neza kugira ngo njyanishe neza namwe. Imana ibahe umugisha.”

Uyu muhanzi kandi yaririmbye indirimbo ye nshya yise ‘Niko yaje’ yanakoreye amashusho yayo. Niyo ndirimbo ya mbere yafunguye urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga, guhera uyu munsi.

‘Niko yaje’ ni indirimbo y’urukundo ikoze muri gakondo. Yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element wo muri Country Records uri mu bagezweho muri iki gihe.

Amashusho y’iyi ndirimbo y’iminota 04 n’amasegonda 03’ yakorewe muri Sunday Park iherereye Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhango wabaye nyuma y’icyumweru kimwe, Alex Muyoboke abwiye itangazamakuru ko afite uruhisho amaranye igihe. Yavugaga ko ari ibintu bishya bifitanye isano n’umuziki, kuko ari wo asanzwe abamo.

Muyoboke Alex yabwiye itangazamakuru, ko yahisemo Chris ashingiye ku myitwarire ye, imiririmbire ye, ikinyabupfura cye n’ibindi byinshi aba ari we agiye kureberera inyungu muri iki gihe, ashyigikiwe na kompanyi ya Decent Entertainment yashinze.

Yavuze ko amezi umunani ashize ari mu igerageza kugira ngo arebe neza uyu muhanzi. Avuga ko afite icyizere cy’uko bombi bazatanga umusaruro bakoranye.

Muyoboke avuga ko yahuye na Chris bigizwemo uruhare na Yverry. Ngo kuva icyo gihe yatangiye kuvugana nawe, ndetse amushyira ku rubuga rwa Instagram, aho amashusho ye yarebwe n’umubare munini.

Avuga ko bwa mbere aganira na Chris yamubwiye ko azi gucuranga gitari, ariko ko uko iminsi yagiye yicuma yabonyeho impano idasanzwe uyu musore aniyemeza ko bakorana.

Ati “Ndashima mpereye kuri Chris wansabye ko twakorana, ndabimwemerera.” Muyoboke yanavuze ko abacurangiye uyu musore, ari band ya kompanyi ya Decent Entertainment yitezeho kuzamurika mu minsi iri imbere.

Muyoboke avuga ko impano nyinshi mu muziki yahuye nazo nyuma y’indirimbo ‘Ndaryohewe’ yahuriyemo abahanzi bakomeye. Yavuze ko abo yatumiye muri uyu muhango, yashingiye ku bo bakuranye n’abo bagiye bahurira mu bikorwa bitandukanye.

Muyoboke avuga ko yiganye na Humble Jizzo kuva mu mashuri yisumbuye kugera muri Kaminuza, baza kuba inshuti ari nawe waje kumwita izina rya Manager.

Ngo yahise atangira gukorana na Tom Close, kuva icyo gihe atangira kwitwa Manager, ndetse ngo benshi byagiye bibatungura bibaza byinshi kuri we.

Muyoboke avuga ko ahura na Chris yamubwiye ko akunda Tom Close bihurirana n’uko yakoranye neza n’uyu muhanzi, aniyemeza kumufasha.

Uyu muhango wo kugaragaza uyu muhanzi witabiriwe n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’umuziki barimo abategura ibitaramo, aba Producer, abahanzi n’abandi bakoze ibikomeye ku ruganda rw’umuziki.

Byitabiriye na Humble Jizzo umuhanzi muri Urban Boys, umuhanzi akaba n’umuganga Tom Close, Judithe Niyonizera umugore wa Safi Madiba, Rwema Denis utegura ibihembo bya MNI, Judo Kanobana Umuyobozi wa Isano Production yateguye ibitaramo birimo Kigali Up, David Bayingana n’abandi.

Alex Muyoboke wamuritse uyu muhanzi yarebereye inyungu abahanzi bakomeye barimo itsinda rya Urban Boys, Dream Boys, Tom Close, Charly&Nina, Davis D, Oda Paccy, Social Mula n’abandi benshi bacyesha iterambere uyu mugabo.

Alex Muyoboke na Chris Hat bashyize umukono ku masezerano y'imyaka itatu y'imikoranire

Muyoboke Alex yasinyishije umuhanzi mushya witwa Christ Hat muri Decent Entertainment

Byari ibyishimo bikomeye ku muhanzi mushya Chris Hat watangiriye mu maboko ya Muyoboke

Muyoboke Alexis yavuze ko yahisemo Chris Hat ashingiye ku buhanga bwe mu muziki

Umuhanzi Chris Hat yagaragaje impano ye imbere y'abitabiriye umuhango w'amasezerano yagiranye na Muyoboke

Muyoboke Alex aganira na Judo Kanobana utegura ibitaramo bitandukanye mu Rwanda

Umuhanzi Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys ryakoranye na Muyoboke Alex


AMAFOTO: Urban Images





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Danny Irankunda3 years ago
    Chris Hat N'umuhanga Rwose, Iyi Nkuru iranejeje, Alexis Muyoboke Numusaza Kabisa





Inyarwanda BACKGROUND