Kigali
-->

Adrien Misigaro na Eric Reagan Ngabo bahatanye mu matora mu bihembo ‘Rhema Awards Global’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/11/2021 9:44
0

Abahanzi nyarwanda bakora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana, Adrien Misigaro na Eric Reagn Ngabo bahatanye mu cyiciro cy’amatora azasiga hamenyekanye uwegukanye ibihembo mu bizatangwa muri ‘Rhema Awards Global 2021’.



Eric Reagan Ngabo ahatanye mu byiciro bitatu; icyiciro cya ‘Best New Male Gospel Vocalist’, ‘Best Gospel Worship song na ‘Best Gospel Praise Song’ abicyesha indirimbo ye aherutse gusohora yise ‘Wewe ni mungu’.

Ni mu gihe Adrien Misigaro ahatanye mu cyiciro ‘Male Gospel Artist of the year’, ‘Best Gospel Worship Song’ acyesha indirimbo ye ‘Ntibyamukanze', ‘Best Gospel Collaboration Song’ kubera indirimbo ‘Ndareba' yakoranye Yvette Uwase ndetse na ‘Gospel song of the year’ kubera indirimbo ye ‘Nyibutsa’.

Adrien Misigaro yashimye abategura ibi bihembo bazirikanye umuhate we mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana. Ni mu gihe umuhanzi Eric Reagan avuga ko guhatana muri ibi bihembo byamuhaye kurushaho mu muziki uha ikuzo Imana.

Eric yabwiye INYARWANDA ko ari umugisha we kuri we, kuba indirimbo ye ihatanye muri ibi bihembo. Akavuga ko kimwe mu byamufashije kugira ngo iyi ndirimbo yisange muri ibi bihembo byaturutse ku kuba iri mu rurimi rw'igiswahili.

Yanavuze ko afite gahunda yo gukora Album ye nshya mu minsi no gukora indirimbo nshya. Adrien Misigaro abarizwa kandi akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho Eric Reagan Ngabo akorera umuziki mu gihugu cya Finland.

Aba bahanzi bose bahatanye mu cyiciro cy’amatora ari gukorerwa kuri Instagram, WhatsApp no kuri Email.

Utora muri aya marushanwa yandika izina rye, E-mail ye hanyuma akandika code y’umuhanzi. Umuntu umwe atora inshuro eshatu. Muri iri rushanwa Eric Reagan Ngabo afite ‘Code’ RC1; RE29; RF29 n’aho Adrien Misigaro afite ‘Code’.

Amatora azarangira tariki 10 Ukuboza 2021, ibihembo bizatangwe tariki 12 Ukuboza 2021. Kanda hano ubashe gutora umwe muri aba bahanzi


 Adrien Misigaro ahatanye mu bihembo ‘Rhema Awards Global 2021’


Eric Reagan Ngabo ubarizwa muri Finland ahatanye mu bihembo ‘Rhema Awards 2021’


Eric Reagan ari mu bihembo ‘Rhema Awards Global’ abicyesha indirimbo ye yise 'Wewe ni mungu'

Adrien Misigaro ahatanye muri ibi bihembo abicyesha indirimbo ze zirimo ‘Ntibyamukanze'


Ushobora gukoresha uburyo butandukanye ushyigikira aba bahanzi muri ibi bihembo 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'WEWE NI MUNGU' YA ERIC REAGAN

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND