RFL
Kigali

Uko wahangana n’indwara yo guhangayika cyangwa kubura amahoro

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:24/11/2021 18:03
0


Guhangayika ni iki? Guhangayika ni uburyo bw’umubiri wawe bwo kukubwira ko uhangayitse ndetse n’ibyiyumvo byo gutinya ikitazwi, gutinya ibizaza, ushobora no kumva utinye kubera ibyo ugomba gukora wumva bitari bugende neza uko ubisahaka. Abantu benshi bagira iki kibazo rimwe na rimwe, ariko nubona bimaze amezi arenga atatu, ugomba kujya kwa muga



Niba ujya uhangayika cyangwa ukumva wabuze amahoro, dore ibyo wajya ukora bikagufasha mu kibazo cyo guhangayika

Kwandika urutonde rw’ibyo ugomba gukora byose kumunsi: 

Ni ingirakamaro cyane kuko bigufasha gutegura umunsi wawe n’ibyo uza gukora, wabishobora ukabigenera n’amasaha biri bumare kubera ko ibitekerezo bya muntu bigomba gukemura ibintu byinshi ku munsi n’ibisanzwe kwibagirwa imirimo wagombaga gukora cyangwa kuyihangakira ko itaza kugenda neza byagutera guhangayika.

Bityo kugira urutonde rw’ibikorwa ugomba gukora bizagukiza impungenge zo kubyibuka, kuko uzaba wabyanditse. Kwandika urutonde rukuraho akajagari mu buzima bwawe kandi bigufasha gushyira ibintu ku murongo byihuse. Inama ifasha mu gihe cyo gukora urutonde ni ugushyira ibikorwa by’ingenzi hejuru n'ibindi bitari ingenzi cyane hasi kugira ngo umenye ibyo ugomba guheraho.

Usibye kandi kwandika lisite ushobora no kwandika wenda ibyakubabaje umunsi wose cyangwa ukandika ikintu cyose ushaka mu gatabo kawe (agenda) ngo burya iyo umubiri usohoye ibyiyumviro birawufasha cyane ko kumva uruhutse.

Jya uvuga byiza kenshi:

Niba uhora wumva ibintu byakurenze ukaba uhangayitse kandi ukumva utabasha kumenya impamvu yabyo y’ukuri, tangira ujye utoza ubwonko bwawe kuvuga ibyiza kenshi. Aho kugira ngo ujye ubyuka buri munsi uvuga ukuntu ibintu byagenze nabi cyangwa bizagenda nabi, tangira umunsi ufite ibitekerezo byiza (positive mind) birafasha cyane.

Impumuro nziza: 

Gerageza ujye ushyira ibintu bihumura ahantu ukunda kuba uri ighe wumva utangiye guhangayika ushobora nko gutereka ikawa mu nzu yawe wa mwuka wayo ukajya uzamuka, byagufasha cyangwa ugafata indimu ukavanga na teyi ugatereka ahantu.

Imyitozo itandukanye:

N'ubwo wabura umwanya wa siporo ushobora gukora utwitozo tworoheje iwawe nko kuzenguruka inzu ugenda ugaruka. Ubushakashatsi bwa kaminuza y'Abadage y’ubuzima bwo mu 2018 bwagaragaje ko imyitozo ishobora kuba umuti wo guhangayika.

Ingamba zifatika zo gucunga no gukoresha igihe cyawe neza:

Usibye ko guhangayika biterwa n’ibintu byinshi, hari n’igihe bishobora guterwa nawe ubwawe kubera kutamenya gukoresha igihe uko bikwiye, rero ujye wita ku gihe bizakurinda kumva uhangayiitse buri munsi.

Kwicara ahantu ugafata umwanya ugatekereza (Meditation) ugashyira ibintu ku murongo mu mutwe wawe kuko ngo akenshi hari n’igihe uhava ubonye igisubizo cy’ibituma ukunda guhangayika,

Zirikana ko uko umuntu yitwara mu guhangayika bigira ingaruka ku mikorereye ye y’ubuzima bwe bwaburi.


  Imyitozo wajya ukora igihe wumva uhangayitse 

Src: www.medicalnews.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND