RFL
Kigali

Ndoli yavuze ku marozi bikekwa ko yakoresheje ku mukino Gorilla yanganyije na Police FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/11/2021 12:32
0


Umunyezamu wa Gorilla FC, Ndoli Jean Claude, wagaragaye amena ibintu bimeze nk’ifu mu izamu rye ku mukino wahuje Gorilla FC akinira na Police FC, abari ku kibuga bagatekereza ko ari amarozi ari gushyira mu izamu aritsirika ngo adatsindwa, yamaganiye kure ibyo abantu bamwe batekereje avuga ko yari agamije gutesha umurongo abo bari bahanganye.



Uyu mukino warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0, bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru baketse ko uyu munyezamu yakoresheje amarozi muri uyu mukino bikaba byaratumye atinjizwa igitego.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje Ndoli ari kugenda amena ibintu bimeze nk’ifu mu izamu rye by’umwihariko kuri uriya murongo wo hagati mu izamu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Ndoli yavuze ko ibyo yakoze atari amarozi, ahubwo byari ugutesha umurongo ikipe bari bahanganye. Yagize ati “Iriya ni mind game [gusaza abo muhanganye], ni ukwica umuntu mu mutwe”.

Abajijwe ibyari mu isashi yanyujije mu izamu, yagize ati “Ntacyo. Nta cyari kirimo, ni ‘mind game’. Irakora cyane, buriya iyo turi mu kibuga uzarebe, ntimuba mubyumva? Hari n’igihe tuba dutukana ariko nyuma byarangira mukoroherana ubuzima bugakomeza”.

Ndoli Jean Claude umaze imyaka 18 akina mu makipe atandukanye mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda ndetse akaba yaranakiniye ikipe y’igihugu Amavubi igihe kirekire, yavuze ko ashobora gukinira ikipe y’Igihugu igihe cyose yakwitabazwa.

Ndoli yakiniye amakipe atandukanye arimo Police FC, APR FC, AS Kigali na Musanze FC.

Kunganya umukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021, byatumye Police FC igira amanota atanu mu mikino ine mu gihe Gorilla FC yabonaga inota rya kabiri muri uyu mwaka w’imikino.

Ndoli yagaragaye anyanyagiza ibintu bimeze nk'ifu mu izamu bikekwa ko ari amarozi

Umukino warangiye nta gitego Ndoli yinjijwe mu izamu rye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND