Nyuma y’umwiherero w’iminsi itatu wahuje Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS’, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ n’abafite aho bahuriye n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, warangiye hafashwe umwanzuro wo kwirukana umutoza Mashami Vincent waranzwe n’umusaruro mubi mu myaka itatu yatoje Amavubi.
Minisitiri
wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier
Mugabo na Mashami Vincent bari mu bitabiriye umwiherero w’iminsi itatu mu
karere ka Rubavu wigiwemo byinshi birimo n’ahazaza h’ikipe y’igihugu Amavubi n’umutoza
wayo Mashami.
Imwe
mu myanzuro InyaRwanda.com yamenye yafatiwe muri uyu mwiherero, irimo iyo
benshi bari bategereje ndetse yanagaragariraga buri wese nyuma y'uko Amavubi
yitwaye nabi cyane mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.
Mu
myanzuro yafashwe harimo ko umutoza mukuru w’Amavubi, Mashami Vincent yirukanwa
kuri izi nshingano yari amazeho imyaka itatu, ibi bikaba bigomba gukorwa mu
minsi itarenze 15, ndetse agahabwa imperekeza y’ukwezi kumwe, bivuze ko azahabwa
miliyoni eshanu z’amanyarwanda.
Amasezerano
Mashami Vincent yari afite mu Amavubi, yari kuzarangira muri Gashyantare 2022,
gusa bitewe n’umusaruro mubi akomeje kugaragaza mu ikipe y’igihugu watumye
benshi bitotomba cyane ndetse banavuga ko nta hazaza h’iyi kipe mu gihe cyose izaba
igitozwa na Mashami, byarangiye hafashwe umwanzuro wo kumwereka umuryango.
Ntabwo
Mashami azagenda wenyine kuko azajyana n’itsinda ry’abatoza bakoranaga,
hagashakwa umutoza ushoboye kandi ufite ubushobozi bwo gutanga umusaruro
abanyarwanda bakeneye mu ikipe y’igihugu bahuriyeho bose.
Amakuru
avuga ko FERWAFA yatangiye gushaka umutoza washobora kwikorera ibyifuzo by’Abanyarwanda
bamaze igihe kirekire banyotewe intsinzi.
Mashami
Vincent yahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi nk’umutoza mukuru
tariki ya 18 Kanama 2018, aho yagiye ahabwa amasezerano y’igihe kitari kirekire
ariko yagiye yongerwa kugeza ubu ayimazemo imyaka itatu.
Mu
myaka itatu Mashami amaze atoza Amavubi, yatoje imikino 33 (y’amarushanwa
ndetse n’iya gicuti) akaba yaratsinzemo imikino 7, ananganya 13 ndetse atsindwa
imikino 13.
Uretse
CHAN, nta rushanwa na rimwe Mashami yigeze yitabira ashaka itike ngo arenge
umutaru, dore ko mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, aho u Rwanda rwasoje
ari urwa nyuma mu itsinda ryarimo Cameroun, Cape Vert na Mozambique.
Mu
mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, byo byabaye agahomamunwa
aho u Rwanda rwasoje mu itsinda ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe mu itsinda
ryarimo Mali, Uganda na Kenya nta mukino n’umwe rutsinze.
Hafashwe umwanzuro wo kwirukana umutoza Mashami Vincent mu Amavubi kubera umusaruro mubi
Mashami Vincent yafatiwe umwanzuro wo kwirukanwa
TANGA IGITECYEREZO