RFL
Kigali

U Rwanda rwasubiye inyuma imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/11/2021 11:46
0


Nyuma yo kwitwara nabi mu mikino y’amatsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, u Rwanda rwasubiyeho inyuma imyanya ibiri ku rutonde ngarukakwezi rw’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ aho rwavuye ku mwanya wa 133 rwisanga ku mwanya wa 135.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo 2021, FIFA yasohoye urutonde ngarukakwezi rw’uburyo amakipe y’ibihugu ahagaze muri uku kwezi, aho u Rwanda rwasubiye inyuma ho imyanya ibiri ugereranyije n’aho rwari ruri mu kwezi gushize.

U Rwanda rwisanze ku mwanya wa 135 ku Isi, aho rufite amanota 1095.34, rukaba rwasubiyeho imyuma imyanya ibiri ugereranyije n’aho rwari ruri mu kwezi gushize, kuko rwari ku mwanya wa 133 ku Isi.

Uku gusubira inyuma byaturutse ku kwitwara nabi kw’ikipe y’igihugu Amavubi mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, aho rwasoje imikino yo mu matsinda rudatsinze umukino n’umwe, aho rwasoje ruri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe gusa mu mikino itandatu, aho rwatsinzwe imikino itanu, runganya umukino umwe gusa.

Uyu musaruro ni mubi cyane u Rwanda rwagize mu mikino y’amatsinda rwaherukaga gukina mu marushanwa atandukanye.

U Rwanda rwasubiyeho inyuma imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA

Amavubi aheruka kwitwara nabi cyane mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND