Ibihugu 10 birimo bine byo muri Afurika y’amajyaruguru (mu barabu) nibyo bizavamo ibihugu 5 bizahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, nyuma yuko hasojwe imikino yo mu matsinda.
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021, Cameroon yatsinze
Ivory Coast igitego 1-0 mu mukino w’ishyiraniro wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi
cya 2022, byanatumye ihita iyobora itsinda rya D biyihesha gukomeza mu cyiciro
cya nyuma kizatanga amakipe atanu azahagararira Afurika muri iri rushanwa, Ivory
Coast irasigara.
Karl
Toko Ekambi ukinira Lyon yo mu Bufaransa niwe watsindiye Cameroon iki gitego cy’amateka
cyabonetse muri uyu mukino wari urimo amahane menshi, wabonaga nta kipe yifuza
gutakaza inota iryo ariryo ryose.
Mbere
y’uyu mukino Cameroun yari inyuma ya Cote d’Ivoire ho inota rimwe mu itsinda D
ariko yaje gufata umwanya wa mbere biyihesha kwerekeza mu majonjora ya nyuma
rizatanga amakipe atanu azakina igikombe cy’Isi, itsinze Ivory Coast bari
bahanganye.
Umunyezamu
Andre Onana, yari yagarutse mu kibuga nyuma y’amezi icyenda yarahagaritswe
kubera guhamwa no gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse yanayifashije cyane iki
gihugu mu minota ya nyuma y’umukino ku mipira yashoboraga guteza ibibazo yagiye
akuramo.
Muri
tombora iteganyijwe tariki ya 18 ukuboza 2021, amakipe 5 ari imbere ku rutonde
rwa FIFA azatombora andi 5 akurikiraho.
Ibihugu
10 bizavamo 5 bizahagararira Afurika mu gikombe cy’Isi cya 2022:
Amakipe
5 ya mbere ku rutonde rwa FIFA:
Senegal
Morocco
Algeria
Tunisia
Nigeria
Andi
5 azatombora
Egypt
Cameroon
Mali
Ghana
DR
Congo
Ekambi yatsinze igitego cy'amateka cyasezereye Cote d'Ivoire
TANGA IGITECYEREZO