RFL
Kigali

Rutahizamu wa Amavubi yabatijwe mu mazi menshi mbere yo gukora ubukwe – VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/11/2021 10:18
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, Byiringiro Lague yabatijwe mu mazi menshi mbere yo gukora ubukwe n’umukunzi we Uwase Kelia baherutse gusezerana imbere y’amategeko.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021, ni bwo Byiringiro Lague yabatijwe mu mazi menshi yinjira mu muryango w’abakristo mbere yo gushyingiranwa imbere y’Imana n’umukunzi we Uwase Kelia bitegura kubana akaramata.

Lague yabatijwe mu mazi menshi kugira ngo azemererwe gusezerana n’umukunzi we mu idini nta miziro afite,

Ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021, ni bwo Byiringiro Lague yasezeranye na Uwase Kelia imbere y’amategeko, uyu muhango ukaba wabereye mu mujyi wa Kigali, karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Nyarugenge.

Lague yasezeranye na Kelia nyuma y’iminsi ibiri amwambitse impeta, kuko ku mugoroba wo ku wa Kabiri w’iki cyumweru aribwo byabaye.

Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe mu mezi ari imbere, aho bazasezerana imbere y’Imana bakabana nk’umugabo n’umugore.

Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.

Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitanu muri 2020/21.

Kuri ubu, uyu mukinnyi yagarutse mu kibuga nyuma yo gukomereka mu guhanga ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

Hashize hafi amezi abiri Lague asezeranye imbere y'amategeko na Kelia

Lague amaze igihe kitari gito akundana na Kelia

Lague ni umwe mu bakinnyi bakunda kwifashishwa cyane mu Amavubi

Lague amaze igihe gito agarutse mu myitozo nyuma y'imvune yagiriye mu Amavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND