RFL
Kigali

SPORTS ROOM: Ukuri ku ihagarikwa rya Seif mu Amavubi, imibare irigaragaza Mashami akwiye gusezera – VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/11/2021 21:18
1


Nyuma y’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, u Rwanda rwasoje rufite inota 1/18 rwakiniye, imibare igaragaza ko Mashami Vincent atari umutoza ukwiye Amavubi, Niyonzima Olivier Seif wirukanwe mu Amavubi ibye bihagaze bite? Yazize iki?



Ku wa mbere tariki ya 15 Ugushyingo, Amavubi yakinnye umukino wa nyuma mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, wabereye ku kibuga cya Nyayo Stadium, aho warangiye batsinzwe na Kenya ibitego 2-1.

Wari umukino wa 33 Umutoza Mashami Vincent atoje mu myaka itatu ahawe inshingano zo gutoza Amavubi, yatsinzemo imikino irindwi, anganya 13, anatsindwa 13.

Muri rusange u Rwanda rwakinnye imikino itandatu yo mu itsinda rwari ruherereyemo mu rugendo rutari rworoshye rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, rwatsinzwemo imikino itanu, runganya umukino umwe gusa. Mu mikino itatu rwakiniye mu rugo, rwanganyije umukino umwe wa Kenya 1-1 kuri Stade ya Kigali, rutsindwa imikino ibiri, bivuze ko mu manota 9 yo mu rugo rwabonyemo inota 1 gusa.

Iyi mibare iha amahirwe Mashami Vincent yo kuba umutoza w’Amavubi? Ese ategereze kwirukanwa cyangwa akwiye gusezera mbere yo kwirukanwa?

Niyonzima Olivier Seif wahagaritswe mu Amavubi nyuma yo kuyatsindira igitego muri Kenya ibye bihagaze bite? Ese nicyo gihembo yari akwiye? Byagenze bite kugira ngo ahagarikwe?

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE GISESENGUYE KU IKIPE Y’IGIHUGU AMAVUBI IGEZE AHO UMWANZI ASHAKA

"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vincent2 years ago
    Ko ntacyo muvuze ijyanye numutwe winkuru? abanyamakuru bubu





Inyarwanda BACKGROUND