Nyuma yuko FERWAFA itangaje ko yahagaritse Niyonzima Olivier Seif watsinze igitego rukumbi u Rwanda rwatsindiye muri Kenya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, byamenyekanye ko uyu mukinnyi yazize gusuzugura umuyobozi wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, washatse kumukura mu kabari akabyanga ndetse ngo no gushaka gukubita umutoza.
Mu
gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021, Ishyirahamwe ry’umupira
w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’ ryasohoye itangazo rihagarika Niyonzima Olivier
Seif kubera imyitwarire idahwitse.
Binyuze
ku rukuta rwa Twitter, yagize iti” FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko
Niyonzima Olivier ahagaritswe igihe kitazwi "undetermined" mu Ikipe
y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose
ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu
Mavubi".
Nyuma
y’ubu butumwa, Inyarwanda.com yagerageje gushaka impamvu yatumye uyu mukinnyi
watsindiye igitego ikipe y’igihugu mu mukino yatsinzwemo na Kenya ibitego 2-1
kuri uyu wa mbere ahagarikwa bitunguranye, maze ubuyobozi bwa FERWAFA bugira
icyo bubivugaho.
Umunyamabanga
w’Umusigire wa FERWAFA, Iraguha David yavuze ko abakinnyi bari bihanangirijwe
kutava muri Hoteli bari bacumbitsemo nyuma y’umukino, ariko Seif abirengaho
ajya mu kabari, ndetse umuyobozi wa FERWAFA agerageje kujya kuhamukura, undi
aramusuzugura.
Yagize
ati” Icyatumye ahagarikwa, barangije gukina we ajya mu kabari, agiye mu kabari
ubwo ni muri Kenya, bamwegereye cyane cyane perezida wa FERWAFA agaragaza
agasuzuguro aho kugira ngo yumve icyo bamubwiye, birangira bamwihoreye
basubirayo”.
Kuva
ubwo ntabwo Seif yongeye kugaruka muri Hoteli yari icumbikiye ikipe y’igihugu
ndetse kugeza mu gitondo ubwo berekezaga ku kibuga cy’indege ntabwo uyu
mukinnyi yari bwigaragaze kuko bari bamubuze.
Agaruka
kubyatangajwe ko ihagarikwa ry’uyu mukinnyi rifitanye isano n’ibyatangajwe ko
yashyamiranye n’umutoza we hafi yo gufatana mu mashati, uyu muyobozi yavuze ko
ibyo atabizi ndetse ntaho bihuriye n’ukuri, kuko ibyo FERWAFA izi ndetse
yatangaje ari uko uyu mukinnyi yazize agasuzuguro yeretse Perezida wa FERWAFA, Olivier
Nizeyimana.
U Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma mu itsinda E n’inota rimwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, mu gihe Mali yasoje ari iya mbere n’amanota 16, Uganda isoza ari iya kabiri n’amanota 9, mu gihe Kenya yasoje ku mwanya wa gatatu n’amanota atandatu.
Niyonzima Olivier Seif yahagaritswe mu Amavubi nyuma y'umukino wa KenyaSeif yahagaritswe nyuma yo gutsindira igitego Amavubi ku mukino wa Kenya
TANGA IGITECYEREZO