RFL
Kigali

Yiyongeye mu mubare w’izindi Scorpion! Grace Bahati, Naomie, Elsa, Liliane mu bifurije isabuku y’amavuko Jolly wayiririye muri Zanzibar

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/11/2021 17:55
0


Mutesi Jolly yagaragaje ko yishimiye kuba umwe mu zindi Scorpion, maze ba Nyampinga bo mu myaka inyuranye, babaza mu bantu benshi bagaragaje ko bishimiye kuba uyu mwari uri mu b’igitsina gore bavuga rikijyana mu Rwanda, yujuje imyaka 25.



Scorpion ni ikimenyetso cy’abahamagariwe kuyobora, bavuka hagati y’itariki ya 23 Ukwakira n’itariki ya 21 Ugushyingo buri mwaka, n’ubwo wenda ibijyanye n’ibimenyetso by’imiterere y’inyenyeri bikoreshwa ibyo bitanga bitaba aribyo ijana kurindi ariko n’ubugenge bwakomeje kugenda bwizerwa kuva mu iremwa ry’isi.

Mutesi Jolly rero akaba yakoresheje iki kimenyetso mu kugaragaza ko nawe ari mu bavutse hagati y’amatariki aho yagize ati:”Imyaka 25 tugenda ntaguhagarara! Nkunze kuba ngize imyaka 25 #scorpion.”

Grace Bahati wabaye Nyampinga w’u Rwanda uherutse no gukorera ubukwe bw’agatangaza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari umwe mu bafashe umwanya bifuriza Mutesi Jolly isabukuru y’amavuko.

Yagize ati:”Umunsi mwiza w’amavuko, ndakwifuriza imigisha y’igisagirane, ndagukunda.” Mutesi Jolly nawe yahise amushima agira ati:”Murakoze mukuru wanjye.” Abandi barimo Naomie, Liliane na Elsa, nabo bafashe umwanya bamwifuriza umunsi mwiza bamugaragariza ko bamukunda kandi bishimiye isabukuru yizihije.

Iyi sabukuru y’amavuko akaba yayizihije mu byishimo byinshi byo kuba Nyampinga wa mbere wujuje abantu benshi bamukurikira bagera ku bihumbi magana atanu, ndetse nk’uko yabigaragaje akaba yagiye kuyirira ku kirwa cya Zanzibar.

Ubusanzwe Jolly Mutesi wujuje imyaka 25, yavutse kuwa 15 Ugushyingo 1996 mu gace ka Kasese mu gihugu cya Uganda. Niwe bucura mu muryango w’abana 6, abakobwa 3 n’abahungu 3. Yigiye amashuri y’incuke muri ‘Pickhill’ n’abanza yo kuva mu wa mbere kugera mu wa gatanu muri Hima. Kuwa 16 Mutarama 2020 nibwo Miss Mutesi Jolly ni umwe mu basoje amasomo muri ‘Makerere University’ banashyikirijwe impamyabumenyi zabo.

Kuwa 27 Gashyantare 2016  Mutesi yaje kandi nabwo kwambikwa ikamba nyuma yo gutsinda abandi bakobwa bari bahanganye. Yanahagarariye u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’isi yo mu mwaka wa 2016, bwari bwo bwa mbere kandi u Rwanda rwari rwitabiriye aya marushanwa ya Nyampinga w’isi ‘Miss World’.

Kuri ubu, Mutesi niwe Visi Perezida w’irushanwa rya ‘Miss East Africa Beauty Pageant’ rikomeye muri Tanzaniya, ryitabiriwe n’ibihugu 17 birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Sudani y’Epfo, Kenya, Burundi, Ibirwa bya Komoro, Djibouti, Ethiopia, Madagascar, Eritrea, Zambia, Zimbabwe, Malawi, Seychelles na Somalia.

Mutesi Jolly yashimiye Grace Bahati wamwifurije isabukuru y'amavuko


Mutesi Jolly yagaragaje ko yishimiye isabukuru y'amavuko y'imyaka 25 yizihije 

Jolly yagaragaje ko yagiye kurira isabukuru ye ku kirwa cya Zanzibar

Iradukunda Liliane ni umwe mu bifurije isabukuru nziza Mutesi Jolly amwifuriza imigisha mu rugendo rw'ubuzima 

Iradukunda Liliane yifurije intsinzi Mutesi Jolly wizihije isabukuru y'amavuko


Nishimwe Naomie yifurije isabukuru Mutesi Jolly yahamirije ko akunda 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND