Mutesi Jolly yagaragaje ko yishimiye kuba umwe mu zindi Scorpion, maze ba Nyampinga bo mu myaka inyuranye, babaza mu bantu benshi bagaragaje ko bishimiye kuba uyu mwari uri mu b’igitsina gore bavuga rikijyana mu Rwanda, yujuje imyaka 25.
Scorpion ni ikimenyetso
cy’abahamagariwe kuyobora, bavuka hagati y’itariki ya 23 Ukwakira n’itariki ya
21 Ugushyingo buri mwaka, n’ubwo wenda ibijyanye n’ibimenyetso by’imiterere y’inyenyeri
bikoreshwa ibyo bitanga bitaba aribyo ijana kurindi ariko n’ubugenge bwakomeje
kugenda bwizerwa kuva mu iremwa ry’isi.
Mutesi
Jolly rero akaba yakoresheje iki kimenyetso mu kugaragaza ko nawe ari mu
bavutse hagati y’amatariki aho yagize ati:”Imyaka 25 tugenda ntaguhagarara!
Nkunze kuba ngize imyaka 25 #scorpion.”
Grace
Bahati wabaye Nyampinga w’u Rwanda uherutse no gukorera ubukwe bw’agatangaza
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari umwe mu bafashe umwanya bifuriza
Mutesi Jolly isabukuru y’amavuko.
Yagize
ati:”Umunsi mwiza w’amavuko, ndakwifuriza imigisha y’igisagirane, ndagukunda.”
Mutesi Jolly nawe yahise amushima agira ati:”Murakoze mukuru wanjye.” Abandi
barimo Naomie, Liliane na Elsa, nabo bafashe umwanya bamwifuriza umunsi mwiza
bamugaragariza ko bamukunda kandi bishimiye isabukuru yizihije.
Iyi sabukuru
y’amavuko akaba yayizihije mu byishimo byinshi byo kuba Nyampinga wa mbere
wujuje abantu benshi bamukurikira bagera ku bihumbi magana atanu, ndetse nk’uko
yabigaragaje akaba yagiye kuyirira ku kirwa cya Zanzibar.
Ubusanzwe
Jolly Mutesi wujuje imyaka 25, yavutse kuwa 15 Ugushyingo 1996 mu gace ka
Kasese mu gihugu cya Uganda. Niwe bucura mu muryango w’abana 6, abakobwa 3
n’abahungu 3. Yigiye amashuri y’incuke muri ‘Pickhill’ n’abanza yo kuva mu wa
mbere kugera mu wa gatanu muri Hima. Kuwa 16 Mutarama 2020 nibwo Miss Mutesi
Jolly ni umwe mu basoje amasomo muri ‘Makerere University’ banashyikirijwe
impamyabumenyi zabo.
Kuwa 27
Gashyantare 2016 Mutesi yaje kandi nabwo
kwambikwa ikamba nyuma yo gutsinda abandi bakobwa bari bahanganye.
Yanahagarariye u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’isi yo mu mwaka
wa 2016, bwari bwo bwa mbere kandi u Rwanda rwari rwitabiriye aya marushanwa ya
Nyampinga w’isi ‘Miss World’.
Kuri ubu,
Mutesi niwe Visi Perezida w’irushanwa rya ‘Miss East Africa Beauty Pageant’
rikomeye muri Tanzaniya, ryitabiriwe n’ibihugu 17 birimo u Rwanda, Uganda,
Tanzania, Sudani y’Epfo, Kenya, Burundi, Ibirwa bya Komoro, Djibouti, Ethiopia,
Madagascar, Eritrea, Zambia, Zimbabwe, Malawi, Seychelles na Somalia.
Mutesi Jolly yashimiye Grace Bahati wamwifurije isabukuru y'amavuko
Mutesi Jolly yagaragaje ko yishimiye isabukuru y'amavuko y'imyaka 25 yizihije
Jolly yagaragaje ko yagiye kurira isabukuru ye ku kirwa cya Zanzibar
Iradukunda Liliane ni umwe mu bifurije isabukuru nziza Mutesi Jolly amwifuriza imigisha mu rugendo rw'ubuzima
Iradukunda Liliane yifurije intsinzi Mutesi Jolly wizihije isabukuru y'amavuko
Nishimwe Naomie yifurije isabukuru Mutesi Jolly yahamirije ko akunda
TANGA IGITECYEREZO