Ingabire Grace wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2021, yemeje guserukira u Rwanda mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss World 2021.
Abategura Miss World bashyize kuri shene ya YouTube
amashusho yafatiwe mu Rwanda agaragaza Miss Ingabire Grace yerekana ibyiza
byitatse u Rwanda n'ubukungu buri mu muco w'u Rwanda
Yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo
2021. Muri aya mashusho, Miss Ingabire avuga ko atewe ishema no kuba
azahagararira u Rwanda muri Miss World 2021.
Uyu mukobwa avuga ko yakuranye inzozi zo kuba umubyinnyi n'inyota yo kugira uruhare mu iterambere rihanzwe amaso ry'u Rwanda. Avuga ko yakoze ibikorwa bitandukanye birimo umushinga wa 'Ikiringo’ ukorera muri Benedico Consulting Company ikorera i Kigali.
Uyu mushinga ufite intego yo kubungabunga umuco w’u Rwanda na Afurika, habungabungwa ndetse hanatezwa imbere mu buryo bw’umwimerere imbyino gakondo zirimo ikinimba, ikinyemera no gusaama. Akavuga ko kwitabira Miss Rwanda zari inzozi ze, kandi ko ari ikiraro azarotoreraho inzozi ze.
Muri Gicurasi 2019, nibwo Miss Ingabire Grace yasoje
amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) muri Kaminuza
yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Bates College iherereye muri Leta ya
Maine; aho yaboneye impamyabumenyi mu bijyanye no kubyina (Dance Choreography)
hamwe na 'Phyilosopy' ndetse na 'Psychology'.
Amashuri abanza yayigiye muri Kigali Parents School,
igihimba rusange (Tronc commun) yiga muri Nu-Vision High School na Gashora
Girls’ Academy (A’level).
Ingabire ni umwe mu bakobwa barangirije amashuri
yisumbuye mu ishuri rya Gashora Girls’ Academy batsinze neza. Muri iryo shuri
Ingabire Grace yize mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.
Ni ku nshuro ya 70 Miss World igiye kuba, kuri iyi
nshuro izabera ahitwa José Miguel Agrelot Coliseum mu Mujyi wa San Juan muri
Puerto Rico kuva ku wa 16 Ukuboza 2021. Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura umunya-Jamaica
Toni-Ann Singh.
N'ubwo ari uko bimeze ariko, ba Nyampinga bahagarira u
Rwanda muri irushanwa bitwara neza mu duce tumwe na tumwe tw'irushanwa nko mu
gace ko kumurika umuco w'igihugu no mu gace ku bwiza bufite intego.
Miss Nishimwe Naomi wari guhagararira u Rwanda ku
nshuro yarwo ya 5 ntiyasekewe n'amahirwe kuko hahise haduka Covid-19 ingendo
zirafungwa, amakoraniro arahagarara, irushanwa rirasubikwa.
Miss Ingabire Grace ni we uzaserukira u Rwanda muri
Miss World 2021
Mu mashusho Miss Ingabire yahaye Miss World akomoza ku
mushinga we yise ‘Ikiringo’ wubakiye ku intego yo kubungabunga umuco w’u Rwanda
na Afurika
KANDA HANO: MISS INGABIRE GRACE YAVUZE ATEWE ISHEMA NO GUSERUKIRA U RWANDA MURI MISS WORLD 2021
TANGA IGITECYEREZO