Stanley Omah Didia uzwi nka Omah Lay uzataramira i Kigali kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021 mu gitaramo cyiswe Kigali Fiesta yamaze gusohora indirimbo nshya yise ‘Free My Mind’ mbere yo gutaramana n’Abanyarwanda.
Omah Lay w’imyaka 24 y’amavuko ni umwe mu bahanzi bari
kuzamuka neza mu muziki wa Nigeria na Afurika muri rusange. Iyi ndirimbo ye
nshya yise ‘Free My Mind’ yasohoye kuwa kane w'iki cyumweru, mbere yo kuyishyira
hanze, yari yabanje guteguza abakunzi be abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Iyi ndirimbo y’iminota ibiri n’amasegonda mirongo
itanu n’arindwi, igaragara kuri shene ye ya YouTube iri mu buryo bwa Video
Lyrics. Free My Mind ije isanga izindi ndirimbo ze zitandukanye nka Godly, Lo Lo,
Understand, You n’izindi nyinshi abakunzi be bategereje kumva abaririmbira
imbonankubone kuri uyu wa 13 Ugushyingo muri Kigali Arena mu gitaramo cyiswe
Kigali Fiesta.
Igitaramo Kigali Fiesta kizaba kuri uyu wa 13 Ugushyingo
Muri iyi ndirimbo humvikanamo amagambo aganisha mu gushaka
umutuzo mu mutwe no kugira umunezero mu rwego rwo kwirengagiza ibibazo umuntu
ahura nabyo mu buzima. Omah Lay yatangiye umuziki afite imyaka 15 y’amavuko,
yaje kumenyekana nyuma yo gusohora indirimbo ze ebyiri yise ‘You’ na ‘Bad
Influence’ zakunzwe cyane.
Iki gitaramo cyiswe Kigali Fiesta cyateguwe na kampani ya East African Promoters (EAP) kikazabera muri Kigali Arena ndetse n’ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo bikaba byarashyizwe hanze. Omah Lay aje i Kigali nyuma ya mugenzi we wo muri Nijeriya Adekunle Gold nawe uherutse mu Rwanda. Si uyu muhanzi gusa uzataramira abazitabira iki gitaramo kuko hazaba harimo n’abahanzi b’abanyarwanda batandukanye nka Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Ish Kevin, Platini P na Davis D.
TANGA IGITECYEREZO