Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko yashyiriyeho ibihembo bitandukanye abanyarwanda bakoresha porogaramu yitwa ‘Ayoba’.
Iyi porogaramu ifasha abantu kohererezanya kuri
telefoni ubutumwa bw’amajwi, inyandiko n’amashusho, amakuru atandukanye,
imikino yo kuri telefoni, ubutumwa bugufi byose ku buntu.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru MTN yasohoye kuri
uyu wa Kabiri tariki 9 Ugushyingo 2021, yavuze ko ubu ushobora kuba mu banyamahirwe
batsindira ibihembo bitandukanye buri munsi binyuze mu gukoresha porogaramu ya ‘Ayoba’.
Bavuze ko hazajya hatangwa amafaranga angana na miliyoni
2 Frw na miliyoni 3 Frw mu Cyumweru. Ndetse ko ku munsi wa nyuma w’iyi ‘Promotion’
hazatangwa miiyoni 5 Frw.
Icyo usabwa ni ugakanda *154*7# ubundi ukinjira muri 'promosiyo' maze ukomeza gukoresha Ayoba, MoMo Pay, Star Connect, ndetse na Yolo
bundle za interineti ubone amahirwe yo gustindira ibihembo bitandukanye.
Downlodinga Porogaramu ya ‘Ayoba’ ucatinge, wohereze
amafoto n’amashusho maze uhabwe amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye
kugeza kuri miliyoni 5 Frw.
Wibuke ko ku-downlodinga Ayoba uhabwa impano ya 1GB
cyangwa ugane kuri 'service center' ya MTN ikwegereye bagufashe.
Ushaka gukoresha Ayoba bwa mbere asabwa kuyi-downloading-a kuri Google Play store cyangwa kuri kuri www.ayoba.me.
Umaze
kuyidownloadinga uhita usabwa kwiyandikisha, ubundi ugatangira gukoresha Ayoba
wohereza ubutumwa bugufi ndetse unakora 'subscribe' ku miyoboro itandukanye.
Ayoba ni application irenze koherezanya ubutumwa bugufi, kuko wasangaho imikino yo kuri interineti n'indirimbo wakina ku buntu.
Ndetse n'indi miyoboro wasangaho amakuru atandukanye harimo aya siporo, imideri
ndetse n'amakuru agezweho.
Abakiriya ba MTN bashobora gukomeza gukoresha
interineti basura imbuga zitandukanye zo mu Rwanda harimo nka igihe, bakumva
indirimbo, bakanakina imikino yo kuri interineti ku buntu.
Ba mu banyamahirwe bashobora gutsindira ibihembo
bitandukanye buri munsi binyuze mu gukoresha porogaramu ya ‘Ayoba’
TANGA IGITECYEREZO