Kigali

Gutabwa muri yombi, gushyigikira imyigaragambyo, gutandukana n’umukunzi: Amateka ya Omah Lay utegerejwe i Kigali

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/11/2021 15:35
0


Harabura amasaha mbarwa umuhanzi Omah Lay agasesekara mu Rwanda aho aje mu gitaramo kizabera muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu. Uyu musore w’imyaka 24 utegerejwe na benshi, amaze kubaka izina rikomeye mu muziki aho indirimbo ze ziri mu zikunzwe cyane muri Nigeria no mu bice binyuranye by’umugabane wa Africa.



Uyu muririmbyi w'umunya Nigeria, yiswe n’ababyeyi ‘Stanley Omah Didia’, yamamara nka Omah Lay. Yabonye izuba kuwa 19 Gicurasi 1997, avukira mu gace ka ‘Ikwerere’ mu ntara ya Rivers ari naho yigiye amashuri yisumbuye mbere y'uko yerekeza muri kaminuza mu gace k’icyambu cya ‘Harcourt’.

Ibijyanye n’umuziki, Omah Lay abikomora mu muryango w’abanyamuziki avukamo guhera kuri Sekuru, Celestine Ukwu wacurangiraga abahanzi mbere y'uko yitaba Imana mu 1977 na Se Didia w’umucuranzi w’ingoma n’umushabitsi.

Omah Lay yatangiriye umuziki mu itsinda ry’abaraperi ryitwa ‘Lil King’, aza kwinjira mu bijyanye no kwandika, kuririmba no gutunganya umuziki, ashyira hanze indirimbo ya mbere muri Mata 2019 yitwa ‘Do Not Disturb’.

Nyuma yasohoye iyitwa ‘Hello Brother’, mu kwezi gukurikiyeho muri Kamena yinjira mu Label yitwa’KeyQaad’ ahita afata amezi agera kuri arindwi adakora.Muri icyo gihe yarimo atunganya EP yise ’Get Layd’.

Aganira n’ikinyamakuru mu mwaka wa 2019 cya ‘Okay Africa’ yagize ati: ”Natangiye gukora muri Kanama kubera imbaraga nashakaga gushyira mu byo narimo nagomba kuba ndetse ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga.”

Nyuma yo kuva mu kiruhuko yahise ashyira hanze indirimbo ya mbere kuri EP yise ‘Bad Influence’ yabaye indirimbo yumviswe cyane muri Nigeria mu mpera z’umwaka wa 2020.

Kuwa 14 Gashyantare 2020, yashyize hanze indirimbo yitwa ‘You’ ahita ashyira hanze ya EP yise ‘Get Layd’ kuwa 22 Gicurasi 2020. Iyi EP yabaye iya mbere ku rutonde rw'izakunzwe za mbere muri Nigeria ku rukuta rwa Apple Music.

Indirimbo eshanu zose kandi zari ziyigize zabaye iza mbere muri 15 zikunzwe mu Ukwakira 2020.Omah Lay yaje mu bahanzi bafashije Olamide mu gutunganya Album ye yitwa ‘Carpe Diem’ indirimbo bakoranye yitwa ‘Infinity’ yayoboye urutonde rwa Apple Music muri Nigeria.

Kuwa 20 Ugushyingo 2020, Omah Lay yashyize hanze EP ya kabiri yitwa ‘What Have We Done’ nayo yaciye ibintu ndetse indirimbo zose zari ziyiriho zigera kuri eshanu ziza muri 12 zikunzwe kuri Apple Music muri Nigeria nkuko iya mbere byari byagenze.

Omah Lay kuva yatangira umuziki mu 2019 indirimbo ze zagiye zishimirwa n'abatari bacye

Mu Ukuboza 2020, yabaye umwe mu bahanzi bagaragaye ku rutonde ngarukamwaka rw’ikinyamakuru mpuzamahanga cya BBC rwitwa ‘Hot for 2021’ rw’abahanzi babirabura beza.

Ari mu bahanzi bacye babashije gutumirwa n’urubuga rwa ‘Audiomark’ mu bikorwa byarwo bihuza abahanzi nk’iserukiramuco rya ‘Jazz’ ryabereye ‘Montreux’, yaje no kugirwa umuhanzi mwiza w’ukwezi mpuzamahanga n’urubuga rwa BET mu Ugushyingo 2020.

Omah yagiye ahatanira ibihembo binyuranye birimo nk'ibyo mu mwaka wa 2020 bizwi nka ‘Headies’ mu byiciro bigera kuri bine ndetse yegukanye icya ‘Next Rated’.Indirimbo aheruka gushyira hanze ni iyitwa ‘Understand’ hari kuwa 08 Nyakanga 2021

Mu bintu byigeze kuba kuri uyu umusore w’imyaka 24 bidasanzwe harimo nk'aho kuwa 14 Ukuboza 2020 yafungiwe muri Uganda ubwo yari kumwe n’umuhanzikazi bakomoka mu gihugu kimwe cya Nigeria witwa Tems.

Nyuma y’igitaramo bari bakoreye muri Uganda baje gushinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19, bituma bafungwa. Abahanzi bombi bavuze ko bari bagambaniwe.


Nyuma y’iminsi 2 bari mu gihome, Guverinoma ya Uganda yaje kubarekura banabasaba imbabazi kuba babataye muri yombi mu buryo bw’amaherere. Amakuru avuga koOmah Lay na Tems batawe muri yombi habayeho kwibeshya kurekurwa banasabwa imbabazi.

Omah Lay ari mu bantu bagize uruhare rukomeye mu myigaragabyo yo kurwanya ikoreshwa ry’imbaraga z’umurengere ry’itsinda ry'aba polisi ryo muri Nigeria ryari rishinzwe guta muri yombi abajura.

Omah Lay aganira n’ikinyamakuru cya Harper’s Bazaar yasobanuye neza impamvu yatumye ashyigikira imyigaragabyo agira ati:”Abantu bafite kumenya ko iyi myigaragambyo ku buryo bwumutse ijyanye n’ubuzima bw’abanyagihugu kuba polisi yatoteza abantu ikabakubita ikabica kandi ntihagire inkurikizi".

Yongeyeho ati "Ibi bimaze kurambirana kandi turemeza ko ibyabaye bihagije tugasaba Guverinoma ko byahagaragara.”

Kugera ubu ari bahanzi bakurikirwanwa na benshi. Kuri Youtube afite umusaruro rusange ungana na Miliyoni 161 kuva yatangira gushyira indirimbo ze kuri youtube kuwa 14 Mata 2019, konti ye ikurikirwa ‘Subscribers’ n’abarenga ibihumbi magana 721.Urukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa ‘Followers’ na Miliyoni 1.8.

Mu kwezi kwa Nzeri hatangiye guhwihiswa inkuru y'uko Omah Lay yaba yaratandukanye n’umukunzi we, Gloria Eberechi witwa ku mbuga nkoranya mbaga Bay Ray Chee.Akaba ari umukobwa umenyerwe mu bijyanye no kumurika imideli mu gihugu cya Nigeria bikuruwe no kuba uyu muhanzi yari yaretse gukurikira kuri Instagram uyu mukobwa bivugwa ko yaba yaracaga inyuma Omah Lay ari nacyo cyane cyaratumye batandukana.


Omah Lay na Gloria kuva muri Nzeri byatangiye guhwihwiswa ko batandukanye

REBA HANO INDIRIMBO 'GODLY' YA OMAH LAY









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND