RFL
Kigali

Nzagwa inyuma ya Arsenal kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwanjye – Arsene Wenger

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/11/2021 9:36
0


Umufaransa wakoze amateka akomeye mu ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza mu myaka 22 yayitoje, Arsène Charles Ernest Wenger uzwi nka Arsene Wenger, yatangaje ko yabize ibyuya kugira ngo ibe uko imeze uyu munsi, anahishura ko azakomeza kuyishyigikira kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe.



Abafana ba Arsenal ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru ntibazibagirwa umwaka w’imikino wa 2003-2004 ubwo yatozwaga na Arsene Wenger, yegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe kugeza magingo aya nta yindi kipe irabikora muri Premier League.

Arsene Wenger wafashije Arsenal kwegukana ibikombe 17 mu myaka 22 yayitoje, yashimangiye ko yayiruhiye kugira ngo yicare mu mwanya irimo ubu, ashimangira ko azayigwa inyuma.

Mu kiganiro yagiranye na The Guardian, Wenger yagize ati”Sinzahwema gushyigikira iyi kipe kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwanjye, kubera ko ntekereza ko natanze umusanzu ukomeye kugira ngo ikipe ibe mu mwanya irimo uyu munsi. Nabiriye icyuya buri buye riri kuri Emirates Stadium, naritanze nkora buri kimwe cyose gishoboka kugira ngo bibe”.

Uyu wahoze ari umutoza wa Arsenal, afatwa nk’intwari y’ibihe byose muri iyi kipe yari yarahariye ubuzima bwe bwose gusa aza kuyisezeramo mu 2018 nyuma y’imyaka 22 ayitoza.

Arsenal iheruka gutwara igikombe cya shampiyona mu 2004 itozwa na Arsenal, kuva icyo gihe kugeza magingo aya bakubise hirya no hino ariko byaranze. Wenger w’imyaka 72 y’amavuko, ubu ni umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru mu Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’.

Arsene Wenger yashimangiye ko ubuzima bwe bwose yabuhariye Arsenal





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND