Kigali

Bruce Melodie yagizwe Brand Ambassador wa PRIMUS mu gitaramo cy’amateka-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/11/2021 22:53
0


Saa 20: 46’ ni bwo Bruce Melodie yakandagije ikirenge cye ku rubyiniro yizihirijeho imyaka 10 ishize ari mu muziki. Urutonde rw’indirimbo yaririmbye muri iki gitaramo, ruhera kuva agitangira umuziki akishakisha mu ba Producer n’ahandi.



Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Tubivemo’ yatumye ahangwa amaso na benshi mu muziki. Yacurangiwe n’itsinda ry’abanyamuziki rya Symphony Band basanzwe bakorana mu bitaramo bitandukanye n’ahandi.

Mbere y’uko asoza iyi ndirimbo ye ‘Tubivemo’ yabwiye abantu, ati “Tumaze imyaka 10 tuziranyi. Mureke tuziririmbe zose, uko byatangiye.”

Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro intebe ziticayemo abantu zibarika. Yaririmbye indirimbo ze nka ‘Inkovu’ n’izindi zatumye amenyekana.

Yaririmbaga asaba abantu gufatanya nawe bakaririmbana, nabo bakamwikiriza mu majwi. Yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Ndakwanga’, ‘Uzandabure’, n’izindi. Indirimbo ye yose yayiririmbye muri iki gitaramo.

Bruce yafashe umwanya wo gushimira buri wese witabiriye igitaramo cye, avuga ko atangira atari azi ko umuziki uzagera kuri uru rwego. Asaba gukomeza kumushyigikira no kumufasha umuziki w’u Rwanda ukagera ku rwego Mpuzamahanga.

Yizihizaga isabukuru y’imyaka 10, mu gitaramo cy’amateka “10 Years of Bruce Melodie” cyitabiriwe n’umubare munini w’abamotari bahawe amatike 1000 y’ubuntu. Kuva ku munota wa mbere kugeza asoje, yabyinishije abantu biratinda.

Uyu muhanzi yandikishije amateka avuguruye mu muziki w’u Rwanda mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021 mu gitaramo yakoreye muri Kigali Arena, abereye Ambasaderi. 

Bruce Melodie yaririmbye mu bice bitatu. Igice cya nyuma cy'iki gitaramo yahinduye imyenda agaruka mu isura nshya, ahabwa inshingano nshya.

Mbere y'uko aririmba iki gice, abayobozi mu ruganda rwa Bralirwa bazamutse ku rubyiniro bavuga ko bashingiye ku bikorwa bya Bruce Melodie mu myaka 10 ishize akora umuziki, bemeje ko ari we Brand Ambassador w'ikinyobwa  Primus. 

Uyu muhanzi yagaragaje ibyishimo, ahabwa umupira wanditseho ko ari Brand Ambassador.  Umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo wavugijwe saa 22: 48'.

Ifoto y'umunsi: Bruce Melodie na Ama G The Black
Bruce Melodie yagizwe Brand Ambassador wa Bralirwa mu gitaramo cye yizihiza imyaka 10 mu muziki

Iki gitaramo cyaririmbyemo n’Itorero Inganzo Ngari, Papa Cyangwe, Alyn Sano, Bull Dogg, Mike Kayihura, Riderman, Niyo Bosco na Christopher.

Iki gitaramo cyatangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zuzuye, gitangijwe ku mugaragaro n’Itorero Inganzo Ngari. Iri torero ryaserutse mu mbyino gakondo n’umuhamirizo wanyuze benshi. Rimaze imyaka myinshi ritanga ibyishimo mu birori n’ibitaramo bikomeye.

Bakorewe mu ngata n’umuhanzi Papa Cyangwe. Yageze ku rubyiniro saa 18 n’iminota 21’, abaza abafana be niba bameze neza abasaba kuvuza akaruru k’ibyishimo.

Ahera ku ndirimbo ye yise ‘Ngaho’, akomereza kuri ‘Sana’ n’izindi zanyuze abitabiriye iki gitaramo. N’icyo gitaramo cya mbere gikomeye, uyu muhanzi aririmbyemo kuva yatangira urugendo rw’umuziki ashyigikiwe na Rock Entertainment.

Alyn Sano ni we wari utahiwe! Yaserutse ku rubyiniro ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 46’ ahera ku ndirimbo ye yise ‘None’. Iyi ndirimbo ye imaze umwaka umwe isohotse, ariko iracyumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye bitewe n’ubutumwa buyigize.

Uyu muhanzikazi yagaragaje ubuhanga mu muziki we arishimirwa mu buryo bukomeye. Yaserutse mu mwambaro wihariye, aririmba indirimbo ze zirimo ‘Setu’ aherutse gusohora igaragaramo musaza we, ‘Hono’ n’izindi.

Niyo Bosco yaririmbye abantu bacanye telefoni zabo bafata amashusho, bamwe bafata amafoto, abandi bahagarutse bafatanye nawe kuririmba.

Uyu muhanzi uri mu kiragano cy’umuziki w’u Rwanda, yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Ubigenza ute’. Iyi ndirimbo yayisohoye tariki 10 Ukuboza 2020, imwinjiza mu muziki kuva icyo gihe.

Niyo ndirimbo ya mbere yasohoye, kuva ubwo bitangazwa ko ari gufashwa n’umunyamakuru wa Isibo Tv, Irene Murindahabi. Iyi ndirimbo yamuhaye igikundiro cyihariye binagaragazwa n’uburyo yayiteye abantu bakamwikiriza muri Kigali Arena.

Uyu muhanzi yanzitse mu ndirimbo ye nshya yise ‘Piyapuresha’ yamuhaye igikundiro kuva mu mpeshyi y’uyu mwaka, ndetse yari ihataniye ibihembo muri Kiss Summer Awards 2021.

Yakurikiwe n’umuraperi Bull Dogg. Uyu muhanzi yagaragaje ko imyaka irenze 10 ari mu muziki adasanzwe. Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe mu buryo bukomeye zirimo ‘Cinema’ n’izindi.

Mbere y’uko ava ku rubyiniro yahamagaye umuraperi B- Threy bafatanya kuririmba indirimbo ‘Mood’ bakoranye, bakomoera amashyi.

Mike Kayihura ni wari utahiwe! Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe mu buryo bukomeye nka ‘Zuba’, ‘Trust me’, ‘’Tuza’ n’izindi. Uyu muhanzi aherutse gusohora Ep ye nshya.

Ni umwe mu bahanzi bakundwa cyane n’igitsinagore, byanagarariye muri iki gitaramo.

Yakurikiwe n’umuhanzi Christopher wabanjirijwe n’abacuranzi bamufashije gutanga ibyishimo. Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Byanze’, iri mu ndirimbo zamuhaye igikundiro kugeza ubu, iyi ndirimbo imaze hafi imyaka irenga umunani.

Uyu muhanzi yaserutse ku rubyiniro ahagana saa mbiri zuzuye. Asoje kuririmba indirimbo ye ya kabiri, yavuze “Hari hashize umwaka ntakora nakora, nishimiye ko ngarutse ku rubyiniro njye gushyigikira Bruce Melodie.”

Yaririmbye indirimbo zo ha mbere zatumye amenyekana harimo izo yakoze akiri muri Kina Music, aririmba nka ‘Iri joro’, ‘Ndabyemeye’, ‘Agatima’ kugeza kuri ‘Mi casa’ yihariye impeshyi ya 2021 n’izindi.

Iki gitaramo kitabiriwe n’bamotari binjiriye Ubuntu mu gitaramo cya Bruce Melodie. Bapimwe Covid-19 mbere y’uko bitabira iki gitaramo, ndetse bamwe muri bo baraza gucyura abantu nyuma y’igitaramo.

Igitaramo cye cyakurikiranwe n’abantu bagera kuri miliyoni 50 bo muri Afurika y’Epfo n’ibindi bice bitandukanye byo ku Isi aho kiri kwerekanwa nk’uko byatangajwe na Arthur Nkusi wayoboye iki gitaramo.

AMAFOTO YA BRUCE MELODIE MU GITARAMO CYE:


Bruce Melodie yabwiye abafana be ko indirimbo yakoze ari izabo, abasaba gufatanya nabo

Bruce Melodie yavuze ko yakuze ari umufana ukomeye wa Riderman



Bruce Melodie yanditse amateka avuguruye mu muziki w’u Rwanda, yizihiza imyaka 10 ishize ari mu Muziki

Bruce Melodie yaririmbye kuva ku ndirimbo yahereye mu muziki kugeza ku ndirimbo aherutse gusohora


Bruce Melodie yashimye abafana bamushyigikiye mu rugendo rw’imyaka 10 ishize ari mu muziki

Umuhanzi Christopher yaririmbye indirimbo ze kuva atangiye umuziki kugeza kuri ‘MiCasa’ ikunzwe muri iki gihe


Christopher yavuze ko hari hashize igihe adakora umuziki, yishimiye ko yagarutse aje gushyigikira Bruce Melodie

Umuhanzikazi Alyn Sano yatanze ibyishimo by’urwibutso mu gitaramo cya Bruce Melodie


Alyn Sano yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Setu’ aherutse gusohora, ‘Hono’ n’izindi

Mike Kayihura, umuhanzi ugezweho ukundwa n’abakobwa yanyuze benshi muri iki gitaramo

Mike Kayihura yaririmbye indirimbo ye ‘Tuza’, abantu bajya ibicu


Umuraperi Bull Dogg yagaragaje ko injyana ya Hip Hop imuri ku mutima

Bull Dogg yatumiye B-Threy ku rubyiniro baririmbana ‘Mood’ bakoranye


Mc Tino yayoboye igice cya mbere cy’iki gitaramo

Nkusi Arthur, yabaye umushyushyarugamba wa kabiri wayoboye igitaramo cya Bruce

Bruce Melodie Bruce Melodie yatanze amatike 1 000 ku bamotari bo mu Mujyi wa Kigali

Umuhanzi Niyo Bosco yatanze ibyishimo by'urwibutso muri iki gitaramo


Umuraperi Papa Cyangwe yaririmbye muri iki gitaramo


N'icyo gitaramo gikomeye Papa Cyangwe aririmbyemo kuva atangiye umuziki

Itorero Inganzo Ngari ryatanze ibyishimo muri iki gitaramo

Ibihumbi by'abantu bakoraniye muri Kigali Arena

Umuhanzi akaba na Dj, Phil Peter ntiyacitswe n'iki gitaramo cy'amateka ya Bruce Melodie

Umunyamakuru Bianca uherutse gutegura ibirori by'imideli yise 'Bianca Hub'

Umuhanzi Kenny Sol yasanze ku rubyiniro Bruce Melodie baririmbana indirimbo 'Ikinyafu'


AMAFOTO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND