Kigali

AEAUSA: ‘Queen Of Sheba’ ya Meddy ihatanye mu cyiciro cy'indirimbo y'umwaka hamwe n'iz'abarimo Diamond na WizKid

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:6/11/2021 18:47
0


Mu bihembo bya AEAUSA, indirimbo y’umuhanzi nyarwanda Meddy 'Queen Of Sheba' iri mu 10 zihatanye mu cyiciro cy'indirimbo y'umwaka aho ihatanye n'iz’abahanzi b’ibikomerezwa muri Africa barimo Diamond Platnumz na Wizkid.



Mu bihembo bihabwa abahanzi bakomeye ku mugabane wa Africa bizwi nka AEAUSA (Africa Entertainment Awards USA), indirimbo y’umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy iri mu 10 zihanganye mu cyiciro cy’indirimbo y’umwaka, amatora akaba yamaze gutangira aho unyuze kuri vote.aeausa.net  wabasha kumwongerera amahirwe ugatora iyi ndirimbo ye yitwa ‘Queen Of Sheba’ ihanganye n’izindi zirimo ‘Waah’ ya Diamond Platnumz na Koffi Olomide.

Ihanganye kandi na ‘Essence’ ya Wizkid na Tems, ‘Peru’ ya Fireboy, ‘Kua Buaru’ ya Calema, Soraia Ramos  na Manecas Costa, ‘It Ain’t me’ ya Dj Abuxx na Innocent, ‘Number One’ ya Rayvanny na Zuchu. Hari kandi na Bounce ya Rema, Ke Star ya Focalistic na Davido, Somebody’s Son ya Tiwa Savage na Brandy. 

‘Queen Of Sheba’ ihataniye igihembo cy’indirimbo nziza y’umwaka ku mugabane wa Africa, ikaba ari imwe muri ebyiri Meddy yashyize hanze muri uyu mwaka. Ni indirimbo yanditse amateka yo mu Rwanda ica agahigo ko kuba indirimbo yarebwe na Miliyoni mu minsi ibiri gusa kuri Youtube.

AEAUSA ni ibihembo byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2015, iyi ikaba ari inshuro ya gatandatu bitanzwe, inshuro zose byagiye bitangwa bikaba byaragiye bibera muri Leta ya New Jersey mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bihembo bikaba bigizwe n’ibyiciro bigera kuri 31, aho 22 ari ibigenerwa abanyamuziki, ibindi bikaba bijyanye n’izindi ngeri zirimo Cinema, Comedy n’ibindi bijyana n’imyidagaduro.

KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUHANZI UKUNDA BY’UMWIHARIKO USHYIGIKIRE UMUNYARWANDA MEDDY URI MU BAHATANIYE IGIHEMBO CY’INDIRIMBO Y’UMWAKA


Queen Of Sheba ihataniye igihembo cy'indirimbo y'umwaka mu bihembo bya AEAUSA


Waah ya Diamond Platnumz na Koffi Olomide nayo ihatanye muri iri rushanwa

Essence ya Wizkid na Essence yaciye ibintu ku isi by'umwihariko muri Amerika nayo ihatanye muri iri rushanwa

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO QUEEN OF SHEBA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND