Umuhanzi w’umunya-Nigeria Adekunle Gold wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, yageze mu Rwanda aho byitezweho ko aziyereka abafana mu gitaramo azakorera kuri Canal Olympia ku Irebero kuri uyu wa Gatanu w’iki Cyumweru.
Uyu muhanzi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga
cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021. Yahagurukiye
ku kibuga cy’indege cya Murtala Muhammed International Airport mu Mujyi wa
Lagos muri Nigeria, akomereza Addis Ababa Bole International Airport cyo muri
Ethiopia, agera mu Rwanda.
Adekunle ntiyakiriwe n’itangazamakuru ku kibuga cy’indege
bitewe n’ingamba zo kwirinda Covid-19. Gusa, kuri uyu wa Kane tariki 4
Ugushyingo 2021 saa tanu z’amanywa, aragirana ikiganiro n’itangazamakuru kibera
kuri Grand Legacy mu Mujyi wa Kigali.
Mu masaha y’umugoroba wo ku wa kane, azahura kandi
aganire n’abakunzi be mu birori bizabera ahitwa Choma’d Bar&Grill, aho
kwinjira ari 15, 000 Frw.
Ni ku nshuro ya mbere, Adekunle agiye gutaramira mu
Rwanda. Aherutse kwifata amashusho avuga ko azasigira Abanyarwanda urwibutso.
Mbere y’uko agera mu Rwanda, mu ijoro ry’uyu wa
Gatatu, uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko indirimbo ye
yise ‘Okay’ ari yo ya mbere mu ndirimbo ze yashakishijwe (streamed) cyane kuri
Apple.
Yavuze ko yandika iyi ndirimbo yageze aho yumva acitse
intege, ariko Oluwagbeminiyi amutera akanyabugabo. Ati “Umuziki ni ukugira
ukwizera koko.”
Adekunle Gold uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Something
different’ yageze mu Rwanda yizihiwe
Adekunle ategerejwe mu gitaramo cyatewe inkunga na Mützig kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021
Gold azakorera igitaramo 'bwa mbere' kuri Canal Olympia ku Irebero muri Kigali
TANGA IGITECYEREZO