RFL
Kigali

Umutoza Ole yagereranyije Michael Jordan na Cristiano wamubereye inyenyeri mu Butaliyani

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/11/2021 21:33
0


Nyuma y’inota ry’ingenzi Manchester United yakuye mu Butaliyani ku ikipe ya Atalanta banganyije ibitego 2-2, ibya Man.United byose byatsinzwe na Cristiano Ronaldo, umutoza Ole Gunner Solskjaer yamuvuze imyato, ahamya ko imico, imigirire, ishyaka no guharanira intsinzi abihuje n’umunyabigwi muri NBA Michael Jordan.



Ole Gunner Solskjaer yakozwe ku mutima na rutahizamu Cristiano Ronaldo wamukuye mu nzara za Atalanta, bigera aho amugereranya n’umunyabigwi muri shampiyona ya Basketball muri Amerika, Michael Jordan.

Cristiano yarokoye umutoza Solskjaer na Manchester Unied ubwo yatsindiraga iyi kipe ibitego 2 mu mukino yanganyijemo ibitego 2-2 na Atalanta mu Butaliyani, birimo icyo kwishyura yatsinze mu masegonda ya nyuma y’umukino.

Solskjaer yavuze ko Ronaldo yakoreye Manchester United ibyo umunyabigwi muri Basketball, Micheal Jordan yakoreraga Chicago Bulls, nk’uko bigaragara muri filimi mbarankuru ya Netflix yiswe "The Last Dance".

Uyu mutoza yagize ati: “Nzi neza ko Chicago Bulls itigeze yanga kugira Michael Jordan. Kandi niko Cristiano ameze kuri twe.

"Niba hari umuntu ushaka amahirwe yo gutsinda no ku munota wa nyuma ni Cristiano. Buriya buhanga yakoresheje atera ririya shoti bwantangaje.

“Twese dufite umumaro n’inshingano, kandi kuri twe ni umuyobozi kandi atsinda ibitego. Agenda arushaho kuba mwiza”.

Nyuma y’umukino Cristiano yari amaze gushimangira ko akiri nimero ya mbere ku Isi muri ruhago, ndetse anatanga ubutumwa ku bamushidikanyaho kubera imyaka ye, yagize ati:

“Iyi niyo mpamvu yatumye ngaruka aha, nari nkumbuye iyi kipe cyane, nakoze amateka akomeye muri iyi kipe kandi ndashaka kongera kubikora”.

Uyu munya Portugal w’imyaka 36, ​​yatsinze ibitego kuri buri mpera ya buri gice byahesheje inota ry’ingenzi Manchester United ikomeza kuyobora itsinda rya F muri UEFA Champions League n’amanota arindwi, inganya na Villarreal iyikurikiye mu gihe Atalanta ari iya gatatu n’amanota atanu, Young Boys ikaba ifite amanota atatu.

Ronaldo yahesheje United amanota atanu kuri arindwi iheruka kubona ndetse amaze gutsinda ibitego icyenda mu mikino 11 amaze gukina, kuva yagaruka muri Manchester United.

Ole yavuze imyato Cristiano amugereranya na Michael Jordan wamamaye muri NBA

Ole avuga ko ishyaka rya Cristiano rimeze nk'irya Michael Jordan muri NBA

Cristiano yarokoye Manchester United ayitsindira ibitego bibiri ku mukino wa Atalanta





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND