RFL
Kigali

Imvune ya Messi iteye inkeke! Ntari mu bakinnyi ba PSG bakina na Leipzig muri Champions League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/11/2021 11:05
0


Rutahizamu w’umunya-Argetine ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Lionel Messi, ntari ku rutonde rw’abakinnyi bifashishwa n’umutoza Pochettino ku mukino iyi kipe ikina na Leipzig muri Champions League kubera ikibazo cy’imvune yagize mu ivi, mu mukino wa shampiyona batsinzemo na Lille 2-1.



Messi ntabwo yitabiriye imyitozo ya PSG yo ku wa mbere ndetse n’iyo ku wa kabiri ntiyayikoze kubera imvune afite mu ivi, ibi byatumye umutoza Mauricio Pochettino atamushyira ku rutonde rw’abakinnyi berekeje mu Budage gukina na Leipzig muri Champions League, umukino utegerejwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Uyu munya-Argentine wasimbujwe mu gice cya mbere ku mukino PSG yatsinzemo Lille ibitego 2-1, mu mukino wabaye tariki ya 29 Ukwakira 2021, icyo gihe Messi yavuye mu kibuga PSG yatsinzwe igitego 1-0, nyuma iza kwishyura inatsinda icyayihesheje amanota atatu.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Ugushyingo 2021, abaganga ba PSG basohoye itangazo rivuga ku mvune ya Messi aho bagize bati”Messi yagize ikibazo cy’imitsi ku kuguru kwe kw’imoso ndetse n’ububabare mu ivi”.

Ntabwo hatangajwe igihe Messi azagarukira mu kibuga n’ubwo hari ababona ko imvune ye idakanganye cyane, ndetse banemeza ko vuba aba yagarutse mu kazi.

Amakuru meza ku ruhande rwa PSG ni uko Kylian Mbappe utarakinnye umukino wa Lille, yagarutse mu kibuga ndetse akaza kwifashishwa kuri uyu mukino wa Leipzig.

Marco Verratti na Leandro Paredes nabo bavuye mu mvune, gusa Sergio Ramos we aracyafite ikibazo.

Urutonde rw’abakinnyi PSG yajyanye mu Budage ku mukino wa Leipzig:

Mu izamu: Keylor Navas, Gianluigi Donnarumma, Alexandre Letellier.

Ubwugarizi: chraf Hakimi, Presnel Kimpembe, Marquinhos, Colin Dagba, Layvin Kurzawa, Abdou Diallo, Thilo Kehrer, Nuno Mendes.

Hagati: Danilo Pereira, Georginio Wijnaldum, Ander Herrera, Julian Draxler, Idrissa Gueye, Eric Junior Dina Ebimbe.

Ubusatirizi: Kylian Mbappe, Mauro Icardi, Neymar, Angel Di Maria.

Messi ntari mu bakinnyi ba PSG bakina Leipzig muri Champions League

Messi yavunikiye mu mukino wa Lille

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND