Umunya-Maroc utoza ikipe ya APR FC, Adil Mohammed Erradi yavuze ko n’ubwo Renaissance Sportive de Berkane (RS Berkane) bitegura muri Confederation Cup iri mu makipe akomeye muri Afurika, nta bwoba na bucye ibateye kandi bazakina bashaka kuyisezerera n’ubwo uyu mukino ikipe imwe igomba gusezerera indi.
Aya
magambo akomeye Adil yayatangaje nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 3-1 mu
mukino w’umunsi wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda 2021-22, ashimangira ko
ikipe ikomeje kwitegura neza umukino wa Berkane.
Tariki
ya 28 Ugushyingo 2021, APR FC izakira RS Berkane mu ijonjora ribanziriza
amatsinda ya CAF Confederation Cup, umukino ubanza uzabera i Kigali, mu gihe
umukino wo kwishyura uzabera muri Maroc tariki ya 5 Ukuboza 2021.
Agaruka
ku myitego y’uyu mukino, n’ikipe y’ikigugu bazahura imwe ishaka gusezerera
indi, umutoza Adil yavuze ko bazakina n’iyi kipe bagamije kuyisezerera.
Yagize
ati: “Imana ishimwe ko APR yageze mu ijonjora rya gatatu ry’irushanwa
Nyafurika, ku bwanjye ni ibyo kwishimira. Tuzakina na Berkane iri mu makipe
akomeye muri Afurika, cyane muri Champions League. Imana ishimwe ko APR FC iri
kumwe n’ayo makipe akomeye muri Afurika”.
“APR
yerekanye ko ikomeye, kandi ikina nta bwoba. Ndababwiza ukuri ko nta bwoba
dufite, Berkane, Al Ahly, Zamalek, Sfaxien, turazimenyereye. Tuzakina tugamije
kuyisezerera. Hari ibintu bibiri; gukomeza cyangwa gusezererwa, ni ko bimeze.
Berkane, Al Ahly, Zamalek, Espérance de Tunis, iyo ari yo yose, izaze mu kibuga
dukine, nta kibazo. Uratsinda cyangwa ugatsindwa”.
“Mfite
abakinnyi bato ariko bakinnye amarushanwa akomeye, hari ibyo bamaze kunguka.
Niba ushaka kugera kure muri aya marushanwa, ugomba gusezerera amakipe akomeye”.
Adil
yavuze ko nta gitutu azashyira ku bakinnyi be, ahubwo bagomba kwitabwaho uko
bikwiye kugira ngo bazagaruke mu kibuga bameze neza.
Ku
munsi wa kabiri wa Shampiyona, APR FC izakira Musanze FC ku wa Gatatu, tariki
ya 3 Ugushyingo 2021, kuri Stade ya Kigali.
Adil avuga ko biteguye gusezerera Berkane cyangwa ikabasezerera
TANGA IGITECYEREZO