Kigali

PSG igiye gusesa amasezerano ya Sergio Ramos kubera imvune

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/11/2021 14:46
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Paris Saint Germain bwatangaje ko buri gutegura gusesa amasezerano na myugariro w’umunya-Espagne, Sergio Ramos wabaswe n’imvune kuva yagera i Paris, akaba atarakinira umukino n’umwe iyi kipe yamuhaye akayabo.



Ku cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2021, ikinyamakuru Le Parisien cyo mu Bufaransa cyatangaje ko ibiganiro byo gusesa bamasezerano bigeze kure hagati y’impande zombi kandi vuba hatangazwa umwanzuro ndakuka ku hazaza h’uyu mukinnyi muri PSG.

PSG ivuga ko habayeho amakosa ubwo basinyishaga uyu myugariro w’imyaka 35 wari ufite imvune ikomeye yanze gukira kugeza magingo aya.

Uyu myugariro ukomoka muri Espagne yerekeje muri PSG ku buntu mu mpeshyi, asinya amasezerano y’imyaka ibiri ariko ntarayikina na rimwe kubera ikibazo cy’imvune yagize mu itako mu mezi atatu ashize.

Ramos aheruka kugaragara mu kibuga akinira Real Madrid ubwo yatsindwaga umukino wa kimwe cya kabiri kirangiza muri 1/2 cya Champions League na Chelsea ku ya 5 Gicurasi.

Umuyobozi wa siporo muri PSG, Leonardo agaruka ku kibazo cya Ramos yagize ati: "Twari tuzi ko Ramos yagize ikibazo. Twari tuzi byose. Tuzi ibyabaye".

PSG yifuza gutwara Champions League yigaragaje ku isoko ryo kugura abakinnyi mu mpeshyi y’uyu mwaka, ubwo yaguraga Ramos, Lionel Messi na Georginio Wijnaldum ku buntu ndetse yongeraho Gianluigi Donnarumma na Achraf Hakimi yatanzeho amafaranga Atari macye.

PSG yizeye ko Ramos ari hafi kugaruka mu myitozo kandi ashobora gutangira gukina vuba nubwo gahunda ubuyobozi bufite ari ugusesa amasezerano bagiranye ayigeramo.

Byitezwe ko mu cyumweru gitaha uyu mukinnyi azatangira gukorana imyitozo na bagenzi be.

Ramos yageze muri PSG nyuma yo gutandukana na Real Madrid yari amazemo imyaka 16 ayihesheje buri gikombe gishoboka i Burayi no muri Espagne.

Amasezerano PSG ifitanye na Sergio Ramos agiye guseswa kubera imvune

Ramos wasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri PSG ntarayikinira umukino n'umwe kubera imvune






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND