RFL
Kigali

Dore ibimenyetso 15 bizakwereka ko uwo mukundana ashaka kuguca inyuma vuba

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/10/2021 20:15
0


Kuba mu rukundo ntabwo ari umunyenga cyangwa amahirwe nk'uko bamwe babyita, kandi ntabwo ari bose bihira kubona urukundo rw'ukuri. Bibaho rero, rimwe wigeze uhangana n'ingaruka zo gutandukana n'uwo wihebeye. Niba mukiri kumwe rero genzura ibi bimenyetso hakiri kare.



Gucana inyuma byabaye nk'ikimenyetso cy'ubugome buba mu rukundo muri iyi myaka. Umuntu ntagifatwa nk'intashyikirwa atarakundana n'abantu batatu cyangwa bane icyarimwe. Dore ibi bimenyetso bizakwereka ko uwo mukundana ashaka kuguca inyuma.

1. Kuburirwa irengero: Akunda kuburirwa irengero atanakumenyesheje. Umunsi umwe murishimana, undi munsi ukamubura. Uyu muntu akunda kubura nta n’impamvu yaguhaye.

2. Akunda kugenzura telefoni ye cyane kandi buri kanya: Uzatangira kujya ubona agenzura inziramugozi ye cyane , bitandukanye na mbere. Azatangira kujya yirengagiza kwitaba muri kumwe cyangwa abireke burundu. Azajya akunda guhindura umubare w'ibanga muri telefoni ye cyane. Ntabwo agusigira telefoni ye, iteka arayigendana.

3. Akunda gutaha yirakaje: Uyu muntu iyo yinjiye mu nzu, yinjirana uburakare , yarakaye buri kimwe akivugaho. Uyu muntu nasanga wateretse ikintu aho kitabaga , bizagusaba kumusaba imbabazi kuko azana uburakare bwinshi kugira ngo ayobye uburari.

4. Amara igihe kinini mu bwogero: Ibi ntabwo bisobanuye icyo uhise utereza , Oyaa ! Bamara igihe kinini mu bwogero kuko baba bashaka igihe kinini boza amenyo, cyangwa bashaka kwiheza kugira ngo bamare agahe kanini batavugana n'abandi. Uyu muntu niba yaramaze kuguca inyuma , azakunda kujya ahora mu bwogero kugira ngo asibanganye ibimenyetso. Amazi asiba ikimenyetso ariko ntasiba icyaha.

5. Bakora iyo bwabaga bakirinda ibiganiro by'ingenzi: Utangira kubona batavuga, ukabona ariturije cyane rwose. Iyo uzanye ikiganiro gishobora kumureba cyane, akora uko ashoboye akagihunga cyangwa akicecekera.

6. Akunda kuryama kare kurenza mbere: Igituma uyu muntu aryama kare, ni uko aba yirinda ko mushobora gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa mukaba mwagira ibiganiro birebire.

7. Agushinja amakosa atagaragara

8. Atangira kwiheza cyane

9. Akunda kuzana ibiganiro bijyanye nawe gusa

10. Ntabwo aba akikwitaho nka mbere: Ubundi ikintu umuntu aba akeneye muwo bakundana, ni umwanya no kukwereka urukundo. Uyu muntu rero azajya atangira kujya agabanya ibi bintu gahoro gahoro.

11. Nta mitoma aba akigutera nka mbere.

12. Asurana n'abandi bakobwa uhari.

13. Arakururana cyane.

14. Akunda gutaha yishimye cyane ariko ntakwiteho.

15. Uzasanga afite ibindi bimushimisha.

Inkomoko: Relrules






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND