Kigali

Etoile de l’Est izatangira shampiyona nta mutoza mukuru ifite

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/10/2021 7:25
0


Kuba nta gihe gihagije cyo kwitegura yabonye ugereranyije n’andi makipe bazaba bahanganye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, ikipe ya Etoile de l’Est yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ kuyongerera igihe cyo gushaka umutoza mukuru.



Etoile de l’Est yo mu karere ka Ngoma iheruka kubona itike yo gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda nyuma y’imyaka 24, yasabye FERWAFA kuyiha iminsi 90 yo gushaka umutoza mukuru, ikipe ikaba izatangira shampiyona itozwa n’umutoza w’ungirije wanayizamuye mu cyiciro cya mbere, Banamwana Camarade.

Etoile de l’Est ivuga ko yashatse umutoza mukuru muri iyi minsi micye ishize, ariko ntiyabasha kumvikana n’abo baganiraga bujuje ibisabwa kandi ari nako iminsi y’igihe cy’itangira rya Shampiyona yihuta igasanga bishobora kuyikoma mu nkokora igatangira nabi, ihitamo gusaba igihe gihagije cyo kuzahitamo umutoza ujyanye n’icyerekezo cy’ikipe.

Muhizi Vedaste uyobora Etoile de l’Est yagize ati” Twasabye ko baduha amezi atatu tukaba dukoresha Camarade kuko urabona Shampiyona ni bwo yari ikirangira, iminsi yo gushaka umutoza mukuru yari micye, biba bisaba kuba mufite umutoza umenyereye abakinnyi ndetse wanadufasha gushaka abandi bakinnyi bafasha ikipe gutanga umusaruro".

Etoile de l’Est iracyategereje igisubizo kizava muri FERWAFA, gusa bavuga ko bizeye igisubizo mbere yuko shampiyona itangira kizabafasha kubaka ikipe izatanga umusaruro ndetse igaha ibyishimo abakunzi bayo by’umwihariko abanyengoma.

Iyi kipe izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 160 Frw muri uyu mwaka, yabonye itike yo gukina mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka 24, ikaba yarazamukanye na Gicumbi FC bavuye mu cyiciro cya kabiri, ikaba izakoresha abakinnyi 25.

Etoile de l’Est izatangira Shampiyona ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira2021, yakira Police FC i Ngoma.

Etoile de l'Est izakina shampiyona y'icyiciro cya mbere nyuma y'imyaka 24





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND