RFL
Kigali

Kenya: Uruhinja rwa Vera Sidika na Brown Mauzo rwagendeye muri Limousine y'agatangaza nk'imodoka ya mbere rwinjiyemo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:27/10/2021 13:25
0


Uruhinja rumaze icyumweru rw'umuhanzi Brown Mauzo na Vera Sidika usanzwe ari icyamamre ku mbuga nkoranyambaga, urugendo rwarwo rwa mbere mu mudoka, rwagendeye muri Limousine y'agatangaza ruvanywe kwa muganga.



Amarangamutima ya Vera Sidika yabaye menshi nyuma y'aho umukunzi we Brown Mauzo uri mu bakora neza injyana ya R&B muri Kenya amutunguye akajya kumufata kwa muganga muri Limousine y'agatangaza n'uruhinja rw'iminsi umunani baherutse kwibaruka.


Vera Sidika usanzwe ari icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akaba umukunzi wa w'umuhanzi Brown Mauzo, hashize icyumweru bibarutse umukobwa bise Asia Brown. Vera Sidika yakozwe ku mutima n'imodoka uruhinja rwe ku nshuro ya mbere rugiyemo ubwo we na nyina bavanwaga kwa muganaga bagiye mu rugo. 

Mu marangamutima menshi uyu mugore yishimiye uyu mukunzi we wamutunguje iyi modoka y'agatangaza ubwo yazaga kubafata kwa muganga. Anyuze ku mbuga nkoranyamba yagize ati"@princess_asiabrown yagiye muri LIMOUSINE ku nshuro ya mbere. Twavaga kwa munganga 😩❤️🥺 ni byiza cyane". Yakomeje ashima umukunzi we wabikoze avuga ko bamukunda cyane.


Muri Limousine bataha byari ibyishimo 

Uyu mugabo aherutse gusezeranya Vera Sidika ko azubaka ku kirwa bakaba ari ho batura. Uyu mwana w'umukobwa akivuka bahise bamufungurira konti ya Instagram. Kugeza ubu amaze kugira abamukurikira barenga ibihumbi 46.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND